Kuva tariki ya 15 Kanama 2003, u Rwanda rufite Urwego rw’Umuvunyi, nka rumwe mu nzego zifite mu nshingano kurwanya ruswa n’akarengane.
Izo nshingano zituma uru rwego rwakira ibirego byananariranye mu zindi nzego, muri iyi nyandiko tukaba tugiye kugaragaza ubwoko bw’ibirego uru rwego rwakira rukanabisuzuma.
Nk’uko bigaragara mu itegeko rishyiraho uru rwego, mu nshingano zarwo harimo kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe yigenga byerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’inzego zayo n’ibyabikorera ku giti cyabo.
Inshingano z’uru rwego kandi zikomereza ku gukangurira abo bakozi n’izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo, iyo rusanze bifite ishingiro.
Mu zindi nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi kandi harimo:
- Guhuza umuturage n’inzego z’ubutegetsi za Leta n’izigenga ;
- Gukumira no kurwanya akarengane, ruswa mu nzego za Leta n’izigenga ;
- Kwakira, kubika no gukurikirana buri mwaka inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri y’abayobozi b’Igihugu kuva ku rwego hejuru kugera ku rwo hasi n’abandi bakozi bateganywa n’Itegeko.
Nk’uko biteganywa n’itegeko, Urwego rw’Umuvunyi ruyoborwa n’Umuvunyi Mukuru, akunganirwa n’Abavunyi babiri Bungirije, umwe ushinzwe kurwanya akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, undi ushinzwe gukumira akarengane, ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Urwego rw’Umuvunyi ni Urwego rwateganyijwe mu ngingo ya 182 y’Itegeko Nshinga ryo kuwa 04/06/2003, rushyirwaho n’Itegeko n 25/2003 ryo kuwa 15 Kanama 2003 ryaje kuvugururwa n’Itegeko n 17/2005 ryo kuwa 18/08/2005.