Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, kuwa 13 Nyakanga 2021 yasuye ikirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi, amurikirwa imashini yifashishwa mu kubikuza amafaranga (ATM) yakozwe n’abanyeshuri bo kuri GS St Pierre Nkombo, ndetse anayibikurizaho asanga ni ntamakemwa.
Abo banyeshuri bahanze iyo ATM nk’uburyo bwo korohereza abaturage bo kuri icyo kirwa kubona serivise zo kubikuza amafaranga, bitabasabye gukubita amaguru bajya kure, kandi magingo aya serivise ziratangwa neza.
Nyuma yo kumurikirwa iyo ATM, Guverineri Habitegeko yagize amatsiko ku mikorere yayo, maze nawe ashyiramo ikarita ye yo kubikuza, imashini imuha amafaranga neza nk’uko bigenda ku zindi ATM zisanzwe.
Yagize ati “ATM irakora, nabikujeho n’amafaranga, bampa n’ubutumwa rwose no muri mudasobwa yabo hasigaramo ubutumwa bw’ubikuje, banashyizemo uburyo iyo ubikuje hari amafaranga bagukata, bankase 100 mbikuje 1000.”
Uyu muyobozi yavuze ko iyi ari inkuru ishimishije cyane, kubona aba bana batangiye kwishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo bikibangamiye ikirwa batuyeho.
Ati “Ni ibintu bikora rwose. Kandi birashimishije uburyo aba bana batangiye gushakira ibisubizo ikirwa cya Nkombo batuyemo.”
Interineti mbi ni imbogamizi ku ikoranabuhanga
Abanyeshuri bo kuri icyo kigo kimwe n’abatuye icyo kirwa muri rusange bagaragaje ko ibikorwa by’ikoranabuhanga kuri icyo kirwa bigikomwa mu nkokora na interineti mbi, ndetse rimwe na rimwe ikabura burundu.
Abahatuye bavuga ko ukeneye serivise zisaba interineti asabwa kwizindura agakora ibye hakiri kare, kuko ngo iyo bigeze saa tanu z’amanywa ibya interineti bitangira kuba ibindi bindi.
Izo mbogamizi ngo zituma imitangire ya serivise ishingiye ku ikoranabuhanga irushaho kuba mibi, bagasaba Guverineri Habitegeko kubakorera ubuvugizi bakava muri ubwo bwigunge.
Nyuma yo kugezwaho ibyo bibazo, Guverineri Habitegeko yagize ati “Badusabye kubakorera ubuvugizi, izi serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zose zifite ibibazo cyane cyane mu gace k’uburengerazuba kegeranye na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Turaza kugirana ibiganiro na RURA, Irembo n’ibigo bitanga interineti nka MTN cyangwa Airtel kugira ngo turebe niba aba baturage bafashwa.”