Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere NST-2, aborozi bashyizwe igorora, aho muri iyi myaka hitezwe byinshi bizazamura umusaruro w’aborozi cyane cyane amata.
Urugero nk’Intara y’Iburasirazuba ni intara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi, gusa nubwo bimeze bityo abakorera ubworozi muri iyi ntara bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura isoko ry’umusaruro w’ibikomoka ku matungo no kubura amazi yo kuhira amatungo yabo.
Gusa, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko ishingamategeko imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST-2 yatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 ikazageza mu 2029, aborozi bashonje bahishiwe kuko ibyuzi bikoreshwa mu kuhira inka zabo bigiye kwitabwaho ndetse bashakirwe n’amasoko ahagije y’umusaruro wabo.
Minisitiri Dr. Ngirenge yagize ati “Tuzakomeza gufasha aborozi kororera mu biraro, kubona icyororo kivuguruye n’ibiryo by’amatungo, gufata amazi yo kuhira inka (Dam sheet) n’ibindi bikoresho nkenerwa bituma ubworozi bukorwa neza, kandi bugatanga umusaruro, ibi bizanakorwa kandi hagurwa ibyanya byo kororeramo no kwagura ubushobozi bw’amakusanyirizo y’amata.”
Akomeza agira ati “Hazongerwa kandi imbaraga mu kunoza uburyo bwo gufata neza umusaruro w’ubworozi mukuwugeza ku masoko n’ubushobozi bw’inganda ziwutunganya.”
Dr. Ngirente yagaragaje kandi ko muri iyi myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu kongerera agaciro ibikomoka ku bworozi n’ubuhinzi, ndetse urubyiruko rukazibandwaho cyane bashakirwa amahirwe y’imirimo.
Aho benshi bazashyakirwa akazi mu ruganda rukora amata y’ifu rwatangiye gukora mu karere ka Nyagatare, bityo kubaka uru ruganda nabyo bikazafasha aborozi guca ukubiri no kubura isoko ry’umusaruro w’amata kuko uru ruganda rufite ubushobozi bwo kwakira umusaruro w’aborozi cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu rwego rw’ubuhinzi Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko bagiye gushaka amafumbire ajyanye n’ubutaka bwa buri karere, yongeraho ko bazakomeza no gushishikariza abashoramari gushora imari zabo muri ibi bikorwa.
INZIRA.RW