Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bagize koperative 22 zo mu Karere ka Nyabihu baricinya icyara ku bw’umusaruro mwiza w’ibirayi babonye, kuko basigaye bihaza bakanasagurira amasoko.
Aba bahinzi baravuga ko bageze ku rwego rwo kubigemura ku masoko anyuranye mu gihugu, ibintu bakesha imbaraga Leta yashyize mu guteza imbere politiki z’ubuhinzi zabafashije guhinga kinyamwuga harimo kubaha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.
Ntawizera Anastase, ni umuhinzi w’ibirayi wo mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihugu, avuga ko gahunda za Leta zo kuvugurura ubuhinzi zatumye asarura toni 40 z’ibirayi muri buri mwero.
Aganira na RBA yagize “Ni ukuvuga ngo mbere twahingaga ibirayi, tudakoresha inyongeramusaruro ariko ubu dukoresha inyongeramusaruro kandi zunganiwe, kiriya gihe twazibonaga no kuzigura bigoranye. Kugeza ubu nkanjye nihereyeho natangiye ntera umusitari umwe nteramo ibiro 200 kg byakwera cyane nkabonamo ibiro nka 800 kg, kugeza ubu ngeze ku guhinga hegitari ebyiri nkaba nakuramo toni 40.”
Akomeza agira ati “Ubu inyongeramusaruro tuzibonera igihe, imbuto zujuje ubuziranenge tukazibonera igihe, noneho habayeho ikintu kiza batuzanira amakoperative, mbere wasaruraga nutwo duke umusaruro ugapfa ubusa, ukangirikira ku musozi ariko mu makoperative batuzaniye amakusanyirizo.”
Hirya no hino muri aka Karere harimo gukorwa amaterasi y’indinganire azunganira abaturage kunoza ubuhinzi cyane cyane ubw’ibirayi. Kuri bo ngo ni igisubizo mu kongera umusaruro wabyo.
Basanga ari igisubizo, umwe muri bo ati “Iyi Leta turayishima, buriya uburyo bwo guhinga neza imyaka yacu ikagira umutekano, baduciriye amaterasi kandi ku buntu, imyaka yacu turayihinga tugasanga imeze neza ntakibazo.”
Aba baturage bavuga ko urwego bagezeho atari urwo kwihaza mu biribwa kuko basigaye banaranguza ibirayi ku masoko yabyo hirya no hino mu gihugu. Ibi byabaye imbarutso yo gusezerera ubukene mu mu miryango yabo.
Umwe ati “Hari igihe cyageze ibirayi bikagura ifaranga rimwe, abiri, icyo gihe rero nta muhinzi washoboraga guhinga ibirayi ngo abe kwishyurira umwana ishuri, kubaka inzu no kugira ikindi gikorwa cy’iterambere yageraho.”
Mu karere ka Nyabihu hari amakoperative 22 ahinga ibirayi kuri hegitari zisaga ibihumbi 10, izigera kuri cumi n’umunani muri izi koperative zikusanya umusaruro woherezwa mu bice by’igihugu. Kugeza ubu kandi muri aka karere hari abatubuzi 94 b’imbuto z’ibirayi ku buryo bifasha abaturage kubona imbuto nziza kandi hafi.
Mu rwego rwo kongera ubuso buhingwaho ibirayi, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyabihu katangiye gutunganya hegitari zisaga 400 z’ubutaka buzagingwaho ibirayi.
INZIRA.RW