Bamwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Mukama, akarere ka Nyagatare barishimira ko serivise z’imari zabegerejwe nabo ntibasigare inyuma mu kwizigamira biciye muri Sacco Ingoboka Mukama.
Ibi babigarutseho tariki 31 Ukwakira 2024, ubwo hasozwaga amarushanwa y’imikino yateguwe na Sacco Ingoboka Mukama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kuzigama.
Ni ibirori byabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gishororo mu murenge wa Mukama, akarere ka Nyagatare.
Nsengimana Jean Baptiste, Ushinzwe imikino y’abafite ubumuga mu Murenge wa Mukama, avuga ko mu kwizigamira abafite ubumuga batasigaye inyuma ndetse bakorana neza na Sacco Ingoboka Mukama.
Ati “Natwe abantu bafite ubumuga dukunda kwizigama no gufata inguzanyo, cyane ko dufite amatsinda akorana na Sacco. Mu myaka yashize twakoranaga n’umushinga Umbrella kandi murabizi ntabwo ujya ufasha abantu batari muri Koperative, rero na koperative z’abantu bafite ubumuga zikorana na sacco kandi neza.”
Akomeza ashimira Sacco Ingoboka Mukama itarabaheje muri iyi mikino yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwizigama, nk’abafite ubumuga bakayisangamo.
Yagize ati “Muri iyi mikino turimo natwe twabonyemo umwanya kubera ko sacco yacu idahenda. Mu nama y’ubutegetsi twari twasabye ko natwe muri aya marushanwa badushyiramo kugirango tugaragaze ibyo dushoboye kubera ko natwe mu bantu bagize abanyamuryango ba Sacco natwe dufata iya mbere.”
Abafite ubumuga bashima uburyo Sacco yabahaye umwanya wo kugaragaza umwanya bagira mu iterambere ryabo, mu kubitsa no kugurizanya.
Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Sacco Ingoboka Mukama, Uwimana Marie Rose asaba urubyiruko n’abagore kugira konti zabo nabo bakizigamira nk’uko abagabo batinyutse.
Yagize ati “Urubyiruko turabashishikariza kugira konti zanyu, abagore namwe turabashishikariza kugira konti zanyu, namwe mugatinyuka mugafata inguzanyo umugabo akakubera umwishingizi. Niyo ntego y’iri rushanwa, kwari ukugirango tubasobanurire serivise dutanga mu byiciro by’abaturage.”
Akomeza avuga ko batanga serivise zinyuranye zirimo kubitsa no kubikuza, inguzanyo z’igihe gito n’ikirekire zifasha abantu kwiteza imbere, bityo ngo nta n’ukwiye gutaka kwibwa amafaranga kandi baregerejwe ikigo cy’imari kibafasha kwizigamira.
Umucungamutungo wa Sacco Ingoboka Mukama, Mbarushimana Vedaste avuga ko amarushanwa y’imikino bateguye yari agamije kwigisha abantu ko bagomba kugira umuco wo kwizigamira.
Ati “Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzigama, tukaba twarabihuje n’irushanwa tuzemo iminsi aho twazengurutse utugari twose tw’umurenge wa Mukama, tubasobanurira serivise sacco itanga, ndetse tunababwira akamaro ko kwizigamira n’uburyo bikorwamo.”
Asaba abantu gutinyuka serivise z’imari, kuko bafite inguzanyo zibanda cyane cyane no kubahinzi n’aborozi muri ibi bihe isi yugarijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.
Akomeza agira ati “By’umwihariko inguzanyo ya Hinga Weze Ntankomyi, tuzajya dutanga inguzanyo ku bahinzi, ku buryo ashobora guhabwa imirasire y’izuba akuhira atangiza ikirere.”
Mbarushimana Vedaste ashimangira ko abafite ubumuga batahejwe muri Sacco Ingoboka Mukama, ndetse bakomeje ibikorwa byo gutuma abafite ubumuga batinyuka serivise z’imari kuko imibare ikiri mike.
Aya marushanwa y’imikino abayegukanye barahembwe nk’aho mu mupira w’amaguru amakipe yageze ku mukino wa Nyuma ari utugari twa Gishororo na Gatate.
Igikombe cyagukanywe na Gishororo Academy Power itsinze akagari ka Gatate ibitego 2-0.
Abahize abandi muri aya marushanwa barahembwe
INZIRA.RW