Bamwe mu banyamuryango ba Sacco Turwanyubukene Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, barishimira ko gukorana n’iki kigo cy’imari byabafashije kwigobotora ubukene bwari bwarababayeho karande.
Ibi babitangaje mu gihe abatuye umurenge wa rwimiyaga, akarere ka Nyagatare bamaze imyaka isaga 15 begereje ikigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya “Umurenge Sacco”.
Nyirantezimana Siphora ni umubyeyi ukorera mu isantere y’ubucuruzi ya Rwimiyaga, ahamya ko gukorana na Sacco Turwanyubukene Rwimiyaga byamugiye umugore ufite agaciro kandi wigira, udategera umugabo amaboko kuko nawe akora akiteza imbere n’umuryango we.
Ati “Mbere nacuruzaga ubushera mbona bitagenda neza uko mbyifuza, maze kumenya ibigendanye na sacco njyayo banguriza ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 Frw) ngura amasaka n’ibigori ngo ndusheho kongera ingano y’ibyo nkora.”
“Uko nagiye nunguka nabashije kugura imashini enye zisya ibinyampeke nshinga na depo y’ibiribwa bimfasha gutunga umuryango no kwishyurira abana ishuri. Kugeza ubu na miliyoni eshanu ( 5,000,000 Frw) ndagenda bakazimpa nkagura ibikorwa byanjye ntakibazo.”
Ibi birashimangirwa na BAHATI Jean Baptiste w’imyaka 39, ukorera mu isantere y’ubucuruzi ya Bugaragara, aho akora akazi ko gusudira nko gukora inzugi n’ibindi, agaragaza ko Sacco begerejwe yababereye urufunguzo njya bukire.
Yagize ati “Natangiye aka kazi mu mwaka wa 2018 mfite imashini imwe nkoresha, urebye ntibyari byoroshye kuko no kubona akazi byasabaga guhora ngenda nshaka ahari ibiraka nkakorera amafaranga yo kurya gusa.”
Akomeza agira ati “Naje kujya muri SACCO nguza ibihumbi ijana (100,000 Frw) mbyishyura mu mezi atatu nkagenda nongera ingano yayo nguza ku buryo ubu naka na miliyoni eshatu nigice z’amafaranga y’u Rwanda bakazimpa kandi nkazishyura neza ntakibazo.”
BAHATI Jean Baptiste agaragaza ko gukorana na sacco byamukuye mu bukode, none afite inzu ye bwite akesha kwegerezwa ikigo cy’imari.
Ati “Gukorana na SACCO byamfashije kubasha kubaka inzu igezweho nyishyiramo amakaro, ngura imashini zindi eshatu nkoresha, ngura n’ubutaka ¼ cya hectare kugira ngo mbashe no kubona aho guhinga.”
Aba bose icyo bahuriraho ni ukwibutsa abantu ko bakwiriye gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe leta yabahaye yo kubegereza ibigo by’imari by’ Imirenge Sacco mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Umucungamutungo wa Sacco Turwanyubukene Rwimiyaga, Kayijuka Emmanuel avuga ko batangira gukora mu mwaka wa 2009 abaturage batari babyumva neza, gusa bagiye bahindura imyumvire uko iminsi yagiye iza.
Ati “Nyuma y’ubukangurambaga mu nama z’abaturage n’ahandi byabaga ngombwa, abaturage bagiye bitabira gukorana natwe ku buryo ubu bamaze kuba 12,000. Imikorere yagiye iba myiza, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi n’ibindi.”
Muri gahunda yo kurushaho kwegera abaturage, kuri ubu Sacco Turwanyubukene Rwimiyaga yafunguye irindi shami mu Kagari ka Rwimiyaga, aho uyu muyobozi agaragaza ko Sacco yabo imaze kugira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage b’umurenge wa Rwimiyaga kandi ko amarembo afunguye kuri buri wese wifuza kubagana, ndetse n’amatsinda yishyize hamwe yaza bagakorana kugira ngo bagere kuri byinshi.
Uretse kuba Sacco Turwanyubukene Rwimiyaga itanga serivise zo kubitsa n’inguzanyo zitwanga ku nyungu nto, banatanga ubujyanama kunoza imishinga abanyamuryango baba babagejejeho ndetse n’igihe cyo kwishyura inguzanyo iyo bijemo imbogamizi abanyamuryango basaba kongererwa igihe cyo kwishyura.
INZIRA.RW