Akarere ka Nyagatare, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, bahuje imbaraga hubakwa ibiraro bitanu bizafasha abatuye aka Karere guhahirana no kugeza umusaruro ku isoko.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere abaturage batwo biganje mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bituma bacyenera imihanda n’ibiraro mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko cyangwa korohereza abaza kuwugura.
Abaturage bo mu mirenge ya Rwimiyaga na Matimba bagarutse ku mbogamizi bahuraga nazo n’uko ikiraro cya Bwera bubakiwe cyoroheje ubuhahirane.
Rutayisire Tharcisse utuye mu Kagari ka Matimba mu Murenge wa Matimba yavuze ko mbere batarubaka iki kiraro hari abantu batatu baguyemo none ubu ngo basigaye banyuraho n’ibinyabiziga nta nkomyi.
Habarurema Emmanuel utuye mu Kagari ka Nyendo mu Murenge wa Rwimiyaga we avuga ko ikiraro bubakiwe cyaborohereje imigenderanire kuko baburaga uko bahahirana n’abaturanyi babo.
Yagize ati “Iki kiraro kitaraza twaburaga uko twambuka ngo tuze hano muri Santeri yo mu Ifotorero kuko imvura yaragwaga tugahera hakurya hariya. Kuri ubu ibintu bigenda neza imodoka zisigaye zambuka nta kibazo, turashimira umuyobozi wacu kuba adutekerezaho tukabonera ibikorwaremezo ku gihe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 mu bikorwaremezo bibanze cyane ku kubaka ibiraro nk’ibikorwaremezo bifasha abaturage guhahirana.
Ati “Twibanze ku kubaka ibiraro aho wasanga Imirenge yacu itandukanye ibijyanye n’ubuhahirane bifite imbogamizi, hari ibiraro byinshi byangiritse ariko hari n’ahandi hari hacyenewe ibiraro bishya. Twari dufite ibiraro bitanu.”
Muri ibyo biraro yavuze hari icya Gakoma-Bibare cyahuje Umurenge wa Mimuri n’Akarere ka Gatsibo, ikindi Kiraro ni icyambukiranya umugezi w’Umuvumba gihuza Imirenge ya Nyagatare na Rukomo kandi kuri uyu mugezi hakorerwa ubuhinzi bw’umuceri ubu bwaroroshye.
Yakomeje agira ati “Ikindi kiraro twari dufite ni icya Bwera gihuza Imirenge ya Rwimiyaga na Matimba nk’ahantu hakorerwa ubworozi ubwo rero aborozi byaraboroheye kugeza umukamo wabo ku isoko. Ibindi biraro bibiri byubatswe mu Murenge wa Kiyombe, icya Tovu gihuza Imirenge ya Kiyombe na Karama ni icya Rwamiko gihuza Kiyombe na Mukama.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko kubaka ibi biraro bitanu hakoreshejwe ingengo y’imari isaga miliyoni 620 Frw.
INZIRA.RW