Abatuye mu mirenge ya Nyagatare na Rukomo by’umwihariko mu Tugari twa Bushoga na Rurenge barishimira ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere cyuzuye gitwaye miliyoni 112 Frw, aho kigiye kubafasha mu buhahirane.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abaturage batahaga ku mugaragaro iki kiraro.
Ni ikiraro cyo mu kirere cya Cyonyo gihuza Akagari ka Bushoga ko mu Murenge wa Nyagatare n’aka Rurenge mu murenge wa Rukomo, aho cyubatswe n’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye na Bridge to Prosperity. Aho gifite uburebure bwa metero 61 ndetse n’uburambe bw’imyaka guhera kuri 30 kugera kuri 60.
Tugizwenayo Emmanuel utuye mu Kagari ka Bushoga yavuze ko ikiraro bari bafite cyashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, ndetse cyakundaga gutwara n’imvura ndetse bakagorwa no gukora ubucuruzi.
Ati “Twishimiye ko iki kiraro kuko kiri kutworohereza gukorera ibikorwa hakurya Rukomo, hari amasoko dukurayo ibicuruzwa tuzana iwacu. Mbere ikiraro cyari gihari cyari icy’ibiti, iyo imvura yagwaga hari ubwo cyagendaga.”
Nyirambarushimana Dally utuye mu Kagari ka Rurenge we avuga ko mbere ikiraro cyari kigoye cyane ngo ntawahanyuraga yikoreye ibintu biremereye. Ndetse igihe cy’imvura hari ubwo abantu bagwagamo bagapfa.
Mukamurigo Violette umaze imyaka 42 atuye Bushoga mu Karere ka Nyagatare yagarutse ku mateka agoranye yo kunyura ku kiraro cya Cyonyo.
Ati “Natuye hano mu 1982, amateka ya hano ndayazi, ni maremare kuko guca kuri iki kiraro byari bikomeye cyane, hakurya aha Rurenge tuhafite amashuri ariko abana bacu kujya kuhiga byabagoraga cyane. Turashima cyane Akarere kuba batwibutse bakatwubakira ikiraro cyiza nk’iki.”
Turinimana Jean Paul utunda umuceri uva mu gishanga cya Nyabugogo gihuza Rukomo na Nyagatare yavuze ko yagorwaga no kwambutsa umuceri anyuze ku biti none ngo ubu agiye kujya awambutsa nta nkomyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye abaturage kubyaza umusaruro iki kiraro bahahirana hagati yabo, by’umwihariko bakagicungira umutekano barinda uwacyangiza.
Ati “Ubusanzwe dutanga amasoko abantu bakaza bakubaka ibiraro, ariko twatekereje kuza kubaka hano biranga kubera ko ari mu gishanga, twarubakaga bikariduka ubundi hakaza amazi hanyuma tubona igisubizo cya Bridge to Prosperity. Turasaba abaturage kubyaza umusaruro iki kiraro bahahirana hagati yabo ndetse bakakibungabunga kugira ngo kizarambe.”
Mu Karere ka Nyagatare, Bridge to Prosperity imaze kuhubaka ibiraro bitatu byo mu kirere, icya Cyenjojo cyo mu Murenge wa Rwempasha, icya Cyonyo n’icya Nyamenge muri Musheri kizatahwa ku mugaragaro tariki 18 Nyakanga 2024.
INZIRA.RW