Abahinzi mu karere ka Nyagatare bahize kongera umusaruro mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2026 A ahazahingwa ubuso bungana na hegitari 47,279, aho bwiyongereyeho hegitari zisaga 7000 ugereranyije n’igihembwe cy’ihinga cy’umwaka ushize.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, nibwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyagatare, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Nyarupfubire ahari ubutaka buhujwe buhingwaho ibigori na Koperative Abadahigwa ba Gacundezi.
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026 A mu Karere ka Nyagatare hazahingwa ibigori kuri hegitari 29.172, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 14.065, Soya zizahingwa kuri hegitari 223, umuceri uhingwe kuri hegitari 2.244, imyumbati izahingwa kuri hegitari 240, imboga kuri hegitari 1.335.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye abaturage ko gutinda gutera bigira ingaruka zikomeye ku musaruro uba witezwe.
Ati “Dukeneye ko abahinzi batangira gutera kare kugira ngo imyaka izabashe kumera neza kuko ikirere ntigiteguza. Turashaka ko byibura tariki ya 25 Nzeri abahinzi bose baba bamaze gutera.’’
Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuze ko bitewe n’uburyo imvura iri kugwa, uko bahawe ifumbire hakiri kare biteze ko bizabafasha mu kubona umusaruro mwinshi muri iki gihembwe cy’ihinga.
Manirafasha Alphonse yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bubegera bukabashyigikira, anagaragaza icyizere ko muri iki gihembwe bazabona umusaruro mwiza bitewe n’uko imbuto bayiboneye igihe n’ibindi byangombwa byose.
Mulisa Vincent usanzwe ari umuyobozi wa Koperative Abadahigwa ba Gacundezi we yagize ati “ Twahawe inyigisho ku guhinga kinyamwuga, ubu twamaze gutegura ubutaka, abahinzi bacu bari mu murongo mwiza, turizera ko ubwo duhingiye igihe umusaruro uzaba ushimishije.’’
Byitezwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026 A hazaboneka umusaruro w’ibigori ungana na toni 145.860, ibishyimbo byitezwe ko hazaboneka toni 16.878, umuceri hakaboneka toni 11.220.

INZIRA.RW