Bamwe mu banyamuryango b’ikigo cy’imari cya Sacco Rwempasha barahamya ko yababereye inzira njyabukire, ubukene bakabutera ishoti.
Mu murenge wa Rwempasha, akarere ka Nyagatare imyaka isaga 13 irashize begerejwe Sacco Rwempasha, aho bayishimira ko yabakuye mu bukene bari bamazemo igihe none ubu bakaba babayeho neza nk’uko babyumvaga ahandi kuri radio.
Ngomanzungu Christine utuye mu Kagari ka Mishenyi, Umurenge wa Rwempasha ashimira Sacco Rwempasha uruhare yagize mu kumuhindurira ubuzima we n’umuryango we, aho mbere imibereho yabo yari igoranye ariko ubu ubukene bukaba bwarabaye amateka.
Akongeraho ko byamutinyuye bikanamufungura amaso cyane ku buryo n’abandi bagore n’urubyiruko bakwiye kumwigiraho byaba ngombwa akajya abihera ubuhamya.
Agira ati “Twahoze ducuruza tunahinga ariko byari ibintu bidashamaje, hanyuma tujya mu nteko z’abaturage batubwira ko dukwiye gukora amashyirahamwe tugakora imishinga maze Sacco ikatuguriza amafaranga. Naje kugira ubwoba n’impungenge z’uko hari amashyirahamwe yambura bituma niga umushinga wanjye negera sacco banguriza ibihumbi ijana (100,000Frw)”.
Yongeraho ati “Numvaga mfite ubwoba ko nshobora kuzahomba bakantereza cyamunara nka bimwe njya numva kuri radiyo, gusa bamaze impungenge bangira inama ku buryo mu mezi 3 nari maze kuyishyura no kubona inyungu. Nyuma y’aho naje kwaka ibihumbi magana ane (400,000Frw) nyishyura neza, arangiye bampa ibihumbi magana inani (800,000Frw) uko nyakoresha ariko nshira ubwoba nkanagira ibitekerezo bishya byishoramari.”
Anavuga ko uko yagiye akomeza kwaka inguzanyo akayikoresha neza byatumye abasha kwagura ubucuruzi bwe (Boutique), kugura imirima, kugura inzu y’indi y’ubucuruzi no kwishyurira abana amashuri.
Ati “Gutinyuka byatumye ngira ibitekerezo byagutse niyo mpamvu ngira n’abandi bagore inama yo gutegura imishinga mito bakaka amafaranga make, bagakora bakiteza imbere bo n’ingo zabo.”
Coretha Mukantabana nawe agira ati “Imyaka irenga 10 dukorana na SACCO mu kuguza amafaranga yo kudufasha kugura inka, kubaka inzu no gukurikirana ibijyanye n’ubuhinzi kandi dukorana neza ntangorane zijya zibamo. Iyo umuntu ashatse nko kugura imbuto zo guhinga n’amafumbire cyangwa nko gusana inzu ntibimugora, mbese ubuzima bwacu bwaroroshye kuva aho tumenyeye iki kigo cyimari cyatwegerejwe.”
Akomeza agira ati “Icyo SACCO irusha ibindi bigo by’imari nuko bagira serivisi nziza igihe ujyanyeyo umushinga bakwakira neza bakakugira inama kandi bakaguha amafaranga bitagoranye cyane. Ikindi kandi iranatwegereye n’inyungu zayo ntiziri hejuru rwose. Umuntu wese ushaka kuva mu bukene natinyuke akorane na SACCO azishimira impinduka bizamuzanira mu buzima bwe.”
Gatera Godfrey, umuhinzi wabigize umwuga aganira na Inzira.rw nawe yahamije ko kwegerezwa ibigo by’imari bya sacco byatumye ab’amikoro make batinyuka gukorana n’ibigo by’imari.
Ati “Ubusanzwe nabitsaga amafaranga nakuraga mu buhinzi bwanjye gusa, ariko nyuma y’ibiganiro bitandukanye tugirana n’abayobozi bacu biciye mu nteko z’abaturage amahugurwa agendanye n’ubuhinzi n’ubukangura mbaga bwa SACCO batubwira gutinyuka tukaza bakaduha amafaranga ngo twihute m iterambere, naje gutinyuka ntangira kwaka inguzanyo ngo nagure ibikorwa byanjye by’ubuhinzi”
Yongeyeho ati “Kuva nakwagura urutoki rwanjye, ubu nkuramo nibura nk’ibihumbi magana abiri (200,000Frw) ku kwezi, mugihe mbere ntarenzaga 70,000frw. Umuryango wanjye wihaza mu biribwa ntakintu twakwifuza kurya ngo tukibure kandi nkanasagurira amasoko, abana banjye nabajyanye mu bigo byigenga. Nagira abantu inama yo gutinyuka kuko inama zo bazigirwa kenshi ariko ushaka kugira aho agera areke ubwoba”.
Gahungu Johnson, Umukozi ushinzwe inguzanyo muri SACCO Rwempasha avuga ko iyi sacco hari intambwe igaragara imaze gutera.
Ati “Guhera mu 2009 twatangiranye abanyamuryango 250 gusa, binyuze muri gahunda z’ubukangurambaga butandukanye bagiye biyongera ari nako n’ubushobozi bwo kubaha serivisi bwiyongera. Urugero, nk’ubu tugeze ku kigero cyo kuguriza umuntu umwe miliyoni 11 Frw kandi dukorana n’umuntu uwo ariwe wese mu mishinga ye ya buri munsi.”
Akomeza agira ati “Serivisi zacu zirihuta ku buryo mu cyumweru kimwe uwasabye amafaranga aba ayabonye ku nyungu ya 2% ku kwezi na 24% ku mwaka akungukira ayo asigaje kwishyura gusa. Iyo urebye uburyo abantu bagenda bagira ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo z’amafaranga menshi bikwereka ko gukorana natwe byatumye babayeho neza. Abaturage baze dukorane kuko nicyo tubereye hano,tubagire inama tunabatege amatwi ntakabuza iterambere tuzarigeraho vuba.”
Sacco Rwempasha kugeza ubu yamaze kugezwamo ikoranabuhanga, aho rifashishwa mu kwihutisha serivise batanga, ndetse abanyamaryango bahamya ko hari byinshi ryacyemuye nko guhora bagendana udutabo, kabura bikaba ikibazo.
INZIRA.RW
Wow superb blog layout How long have you been blogging for you make blogging look easy The overall look of your site is magnificent as well as the content