Abanyamuryango ba Imbereheza Cyanika Sacco bahamya ko gukomeza gukora nayo byazanye impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi.
Iki kigo cy’imari iciriritse cya Imbereheza Cyanika Sacco yo mu Murenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe, bemereye ikinyamakuru INZIRA ko gukorana na sacco byatanze umusaruro mu kuzamura ubukungu bwabo.
Twagirimana Evelgiste watangiye gukorana na sacco igitangira, avuga ko gusigara inyuma udakorana n’ikigo cy’imari nk’iki ari igihombo.
Ati “Inguzanyo ya mbere nayifashe mu 2015, ingana n’ibihumbi 100 Frw nyiguramo ingemwe za kawa ndazitera kandi ubu zirera zigakomeza kunteza imbere. Nkaba nzigama kandi nkacyemura n’ibindi bibazo bitandukanye. Nyuma naje gufata andi anga na miliyoni 1.5 Frw nubakamo inzu ubu ibamo abapangayi banyishyura buri kwezi, nkabasha gukemura ibibazo by’umuryango wanjye.”
Yakomeje agira ati “Ibigo by’imari bitaraza abantu ntabwo batekerezaga kure cyane, kuko wasangaga n’imishinga ari mike ndetse abakoraga indi myuga atari ubuhinzi n’ubworozi, ariko uyu munsi wa none abantu basigaye barajijutse, barakora bagatinyuka imirimo yose.”
Uwayiringiye Arsene ni umucuruzi w’i kawa mu Murenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe avuga ko kuguza amafaranga muri sacco yo kwifashisha mu bucuruzi bimutera imbaraga zo gukora.
Ati “Ntangirana na sacco natse ingoboka y’ibihumbi 200 Frw, nyikoresha mu kazi nkora k’ubucuruzi, ndunguka mbasha kuguramo ikibanza cy’ibihumbi 700 Frw. Kugeza n’uyu munsi kandi nzakomeza nkorane na sacco Imbereheza Cyanika Sacco.”
Mukangango Lawrance watangiye gukorana na sacco mu mwaka wa 2017, avuga ko yahereye ku nguzanyo y’ingoboka ingana n’ibibumbi 100 Frw, aguramo amatungo magufi yo gucuruza harimo ihene n’ingurube. Ndetse ayo matungo amufasha kwiteza imbere.
Ati “Icyo nabwira abadamu bagenzi banjye nuko bagana ibigo by’imari bibegereye bagakora, iyo ufite icyo ukora mu rugo umugabo aguha agaciro kandi n’urugo rugatera imbere.”
Umucungamutungo wa Imbereheza Cyanika Sacco, Muhigira Veneranda avuga ko kuva sacco zashyirwaho hari impinduka byatanze mu guteza imbere iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Dufasha abantu badafite ubwishingizi bagakoresha icyo twita ubwishingizi magirirane, by’umwihariko ku rubyiruko rudafite ingwate. Ubu bwishingize buhabwa agaciro iyo urubyiruka cyangwa se abandi bantu badafite ingwate bishyize hamwe, bakishingirana aba nabo muri sacco yacu bahabwa ingwate. Ibi byose tubikora tugamije gufasha urubyiruko rutariyubaka kugira ngo nabo babone igishoro batangiriraho bakora imishinga yabo.”
Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abanyamuryango dukorana gushyira ubwoba bagakora imishinga ibabyarira inyungu. Mu Rwanda abantu benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, niyo mpamvu tubahamagarira kugana sacco yacu tukabaguriza amafaranga, bagakora imishinga yabo kandi bakazirikana kwishyura neza inguzanyo tuba twabahaye.”
Imbereheza Cyanika Sacco ifite ishami rikorera muri santere y’ubucuruzi ya Miko nk’uburyo bwiza bwo gukomeza kwegereza abatugana serivise z’imari kandi kafi yabo.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW