Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Nyamagabe: Imbereheza Cyanika Sacco yahinduriye ubuzima abayisunze
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Nyamagabe: Imbereheza Cyanika Sacco yahinduriye ubuzima abayisunze

INZIRA EDITOR
Yanditswe 22/06/2024
Share
SHARE

Abanyamuryango ba Imbereheza Cyanika Sacco bahamya ko gukomeza gukora nayo byazanye impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi.

Iki kigo cy’imari iciriritse cya Imbereheza Cyanika Sacco yo mu Murenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe, bemereye ikinyamakuru INZIRA ko gukorana na sacco byatanze umusaruro mu kuzamura ubukungu bwabo.

Twagirimana Evelgiste watangiye gukorana na sacco igitangira, avuga ko gusigara inyuma udakorana n’ikigo cy’imari nk’iki ari igihombo.

Ati “Inguzanyo ya mbere nayifashe mu 2015, ingana n’ibihumbi 100 Frw nyiguramo ingemwe za kawa ndazitera kandi ubu zirera zigakomeza kunteza imbere. Nkaba nzigama kandi nkacyemura n’ibindi bibazo bitandukanye. Nyuma naje gufata andi anga na miliyoni 1.5 Frw nubakamo inzu ubu ibamo abapangayi   banyishyura buri kwezi, nkabasha gukemura ibibazo by’umuryango wanjye.”

Yakomeje agira ati “Ibigo by’imari bitaraza abantu ntabwo batekerezaga kure cyane, kuko wasangaga n’imishinga ari mike ndetse abakoraga indi myuga atari ubuhinzi n’ubworozi, ariko uyu munsi wa none abantu basigaye barajijutse, barakora bagatinyuka  imirimo yose.”

Uwayiringiye Arsene ni umucuruzi w’i kawa  mu Murenge wa Cyanika, akarere ka Nyamagabe avuga ko kuguza amafaranga muri sacco yo kwifashisha mu bucuruzi bimutera imbaraga zo gukora.

Ati “Ntangirana na sacco natse ingoboka y’ibihumbi 200 Frw, nyikoresha mu kazi nkora k’ubucuruzi, ndunguka mbasha kuguramo ikibanza cy’ibihumbi 700 Frw. Kugeza n’uyu munsi kandi nzakomeza nkorane na sacco Imbereheza Cyanika Sacco.”

Mukangango   Lawrance ni umuhamya ko abadamu bakorana n’ibigo by’imari

Mukangango   Lawrance watangiye gukorana na sacco mu mwaka wa 2017, avuga ko yahereye ku nguzanyo y’ingoboka ingana n’ibibumbi 100 Frw, aguramo amatungo   magufi yo gucuruza harimo ihene n’ingurube.  Ndetse ayo matungo amufasha kwiteza imbere.

Ati  “Icyo nabwira abadamu bagenzi banjye nuko   bagana ibigo by’imari bibegereye  bagakora, iyo ufite icyo ukora mu rugo umugabo aguha agaciro   kandi n’urugo rugatera imbere.”

Umucungamutungo wa Imbereheza Cyanika Sacco, Muhigira Veneranda avuga ko kuva sacco zashyirwaho hari impinduka byatanze mu   guteza imbere iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Dufasha abantu badafite ubwishingizi bagakoresha icyo twita ubwishingizi magirirane, by’umwihariko ku rubyiruko rudafite ingwate.  Ubu bwishingize buhabwa agaciro iyo urubyiruka cyangwa se abandi bantu badafite ingwate bishyize hamwe, bakishingirana aba nabo muri sacco yacu bahabwa ingwate. Ibi byose tubikora tugamije gufasha urubyiruko rutariyubaka  kugira ngo nabo babone  igishoro batangiriraho bakora imishinga yabo.”

Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abanyamuryango dukorana gushyira ubwoba bagakora imishinga ibabyarira inyungu. Mu Rwanda abantu benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, niyo mpamvu tubahamagarira kugana sacco yacu tukabaguriza amafaranga, bagakora imishinga yabo kandi bakazirikana kwishyura neza inguzanyo tuba twabahaye.”

Imbereheza Cyanika Sacco ifite ishami rikorera muri santere y’ubucuruzi ya Miko nk’uburyo bwiza bwo gukomeza kwegereza abatugana serivise  z’imari  kandi kafi yabo.

Imbereheza Cyanika Sacco yafashije benshi kwiteza imbere
Umucungamutungo wa Imbereheza Cyanika Sacco, Muhigira Veneranda

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 22/06/2024 22/06/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?