Bamwe mu batuye umurenge wa Mugano mu karere ka Nyamagabe bahamya ko Inshuti z’i Mugano Sacco yababereye iteme bambukiraho bagana ku iterambere.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru, abanyamuryango ba Inshuti z’i Mugano Sacco bagaragaje ko kwegerezwa sacco byatinyuye benshi bari baraheranywe n’ubukene.
Yankurije Rahabu, uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Mugano, akaba umwarimu ahamya ko mu byo akora byose gukora Uhagarayiye Urwego rwa bagore mu murenge wa Mugano byamubereye isoko y’iterambere.
Ati “Nafashe inguzanyo bwa mbere ingana n’ibihumbi 650, 000 Frw nguramo Inka ya 280,000 Frw n’ubutaka, asigaye nguramo ikimbwana cy’ingurube hanyuma byose byagiye byunguka ngenda nishyura sacco. Ubu Inka ndayifite izakomeza imbyarire inyungu.”
“Mbere ntarakorana na Sacco nahembwaga umushara ugashira nta kintu gifatika ngezeho ariko uyu munsi wa none kuva ikigo cy’imari iciriritse cyatwegerezwa hari aho navuye yewe hari naho ngeze mu kwiteza imbere.”
Uyu mubyeyi asaba abataratinyuka gukorana n’ibigo by’imari nka sacco, guhumuka bagafatanya n’abandi mu rugendo rw’iterambere.
Yagize ati “Niyo mpamvu nshishikariza n’abandi bafite akazi gatandukanye kugana sacco zibegereye bagakorana nazo kugira ngo bagire intambwe batera. Uyu munsi hari amatsinda y’abagore ashamikiye ku Uhagarayiye Urwego rwa bagore mu murenge wa Mugano nibo bafite imirima mu bishanga byo mu murenge wa Mugano kubera gukora na sacco, turahamagarira n’abandi bagore bagenzi bacu kugana sacco kugira dukomeze urugendo rw’iterambere.”
Dusingizimans Marcel ni umwe mu rubyiruko rukora na sacco Inshuti z’Imugano Sacco akaba ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Mugano, avuga ko ubuhamya yagiye yumva ku bandi aribwo bwamuteye imbaraga zo gukora na sacco.
Ati “Natangiye gukora na sacco mu 2018, mfatamo inguzanyo ingana n’ibihumbi 100 Frw nguramo amatungo magufi, ngira umugisha arabyara mvanamo amwe ndayagurisha nishyura ideni narimfite muri sacco. Kugeza uyu munsi ngeze ku nguzanyo y’ibihumbi 500 Frw, aho nyifashisha mu bucuruzi bw’imyaka kandi nk’urubyiruko hari icyo maze kwigezaho mbikesha gukora na sacco. Ubu naguze isambu ifite agaciro k’ibihumbi 600Frw.”
Nyiraneza Olive, umaze imyaka irenga 10 akorana n’Inshuti z’i Mugano Sacco avuga kwegerezwa sacco byamuhaye umutekano w’amafaranga ye.
Ati “Sacco zitaraza ntacyo narinzi nahora mu bukene na duke nari mfite nkahorana ubwoba ko abajura bashora kutunyiba ariko uyu munsi wa none murabona ko naje aha kuri sacco kubitsa amafaranga y’itsinda, ubu ndasubira mu rugo ntakibazo kuko nizeye ko aho nsize amafaranga harinzwe kandi hatekanye. Mbere ibigo by’imari iciritse bitaratwegera abantu benshi basaga n’abahumye ariko uyu munsi tureba icyaduteza imbere.”
Umucungamutungo w’ Inshuti z’i Mugano Sacco, Nkiriza Evariste, ashimangira ko gahunda ya Leta yo gushyiraho ibigo by’imari iciritse igenda itanga umusaruro umunsi ku munsi.
Ati “Inshuti z’i Mugano Sacco yatangiranye abanyamuryango 320 muri bo abagore bari 150, umugabane shingiro wari 2000Frw ariko uyu mwaka wa 2024 umugabane shingiro ugeze kuRI 7000 Frw, abanyamuryango bageze ku bihumbi 7,330 aho abagore bageze ku 3,455 naho amatsinda aka 1334. Ibi bigaragaza ko hari intambwe yatewe na sacco ubwayo kuko abatugana bariyongeye kandi hari ibyiza bayibonyemo byatumye bayigana ari benshi.”
Muri uyu mwaka wa 2024, Inshuti z’i Mugano Sacco igeze ku bwizigame bw’abanyamuryango busaga Miliyoni 60 Frw, ikaba ifite intego yo gukomeza gukora neza ikagera ku rwego rushimishije.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW