Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Nyamagabe: Sacco Kira Buruhukiro yabafashije gusezerera ubukene
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Nyamagabe: Sacco Kira Buruhukiro yabafashije gusezerera ubukene

INZIRA EDITOR
Yanditswe 20/06/2024
Share
SHARE

Bamwe mu bakorana na Sacco Kira Buruhukiro bo mu murenge wa Buruhukiro, akarere ka Nyamagabe barahamya ko gukorana na sacco byatumye bava mu bwigunge baterwaga n’ubukene.

Abanyamuryango ba Sacco Kira Buruhukiro, bahamirije ikinyamakuru INZIRA KO mbere sacco zigitangira batumvaga neza akamaro kazo, ariko uyu munsi wa none barishimira intambwe bamaze gutera   babifashijwemo no gukorana na Sacco Kira Buruhukiro.

Umunyamuryango wa Sacco Kira Buruhukiro, Twagirayezu Fabien yemeza ko batangiye babashishikariza gukorana na sacco bamwe bakabyanga abandi bakabyemera, gusa abafashe umwanzuro mwiza wo kugana sacco, ubu bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

Ati “Sacco ikigera aha muri Buruhukiro   twumvaga ari ibintu bitatureba ariko bagenda badushishikariza gake gake birangira dukoranye nayo.  Icy’ingenzi navuga nuko twe twemeye gukorana nayo twungutse byinshi, kandi tugera kuri byinshi tubikesha gukorana na Sacco Kira Buruhukiro.”

Yakomeje agira ati “Ngitangira gukorana na Sacco Kira Buruhukiro bangurije amafaranga  y’ingoboka ibihumbi 300 Frw nguramo imbuto y’ibirayi  ndahinga ndasarura  nkuramo ayo kwishyura ndetse nsagura n’andi make. Na none bigeze kunguriza Miliyoni 3 Frw nguramo umurima ubu ndawuhinga kandi umfasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu rugo. Kuva Sacco Kira Buruhukiro yagera mu murenge wacu yatumye abaturage batinyuka gufata inguzanyo ibafasha kwagura imishinga yabo.”

Uzamubera Berte umaze imyaka  6 akorana na Sacco Kira Buruhukiro  avuga ko  nubwo byatangiye  batumva inyungu zo gukorana na sacco ariko uyu munsi bamaze kubisonanukirwa ndetse hari aho yabakuye naho ibagejeje.

Ati “Gukorana na sacco byamfashishe kwagura umushinga wanjye wo gukora mu mirimo ijyanye n’ikoranabuhanga yo gufasha abaturage kubona ibyangobwa bigiye bitandukanye.”

“Nkimenya ibyiza bya Sacco nafungujemo konte noneho ngira amahirwe  mbona inkunga  yacishwaga muri sacco ihabwa abize imyuga nanjye nisangamo, ubwo mba mbonye intangiriro yo gukora umwuga wanjye mu buryo bwagutse.”

Yakomeje agira ati “Inguzanyo ya mbere nafashe muri sacco yamfashije kwagura umushinga wanjye kuko ubu nibariye umushara ndenza  ibihumbi 250 Frw ku kwezi mvuye ku mushara w’ibihumbi 40 Frw nafataga ntarakorana na sacco. Ubu inguzanyo nafashe yamfashije kubaka inzu yo kubamo itari hasi ya Miliyoni 15 Frw.”

Inguzanyo bafashe zabafashije kwagura imishinga yabo

Ingabire Marie Grace utuye mu kagari ka Rambya, Umurenge wa Buruhukiro,  umaze imyaka  irenga 6 akorana na Sacco Kira Buruhukiro avuga ko  nk’abagore byari bigoye kumva ibyo gukorana na sacco, ariko abatinyutse gukorana nayo bakishyira hamwe n’abandi bagore bagenzi babo  bagakora imishinga yo kubateza imbere  babonye inkunga  yo kubateza imbere .

Ati “Hari imishinga iza ifasha abadamu ikenera gucisha amafaranga muri sacco, urumva ko iyo wihuje n’abandi ukaba ukorana na sacco ugafunguza konti muri sacco bikugirira umumaro, nk’uko natwe twagize amahirwe menshi binyuze mu gukorana na sacco. Ubu hari n’abandi bagore tubana mu itsinda ryo korora ingurube  kandi ziduteza.”

Ingabire Marie Grace ni umwe mu badamu biteje imbere babikesha sacco

Umucungamutungo wa Sacco Kira Buruhukiro, Dusingizimana Moise, avuga ko bimwe mubyo bimirije imbere harimo no gushyigikira abagore n’abakobwa mu rwego rwo kubateza imbere ndetse no   gushyigikira imishinga yabo.

Ati “Muri Sacco Kira Buruhukiro hari byinshi dushyize imbere birimo gushyigikira imishinga y’abagore n’abakobwa ndetse n’urubyiruko tubaha inguzanyo ibafasha kwiteza imbere. Nubwo byatangiye bigoye kumva inyungu zo gukorana na sacco ku bari batuye aha mu murenge wa Buruhukiro gusa uyu munsi turashima intambwe tugezeho mu guteza imbere abatugana.”

Muri uyu mwaka wa 2024 Sacco Kira Buruhukiro ifite abanyamuryango barenga 9,000 kandi Bose barajwe ishinga no kwikura mu bukene ndetse no kuzamura iterambere ry’igihugu babikesha inguzanyo baka muri sacco.

Dusingizimana Moise, Umucungamutungo wa Sacco Kira Buruhukiro

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

3 Comments
  • UZAMUBERA Bertin says:
    02/08/2024 at 08:48

    Imikorere nimikoranire myiza bituma abantu batera imbere noneho gukorana nobigo byimari ho bikaba akarusho

    Reply
    • Marianne says:
      23/10/2024 at 17:01

      Cyane rwose

      Reply
  • UZAMUBERA Bertin says:
    02/08/2024 at 08:49

    Imikorere nimikoranire myiza bituma abantu batera imbere noneho gukorana n’ibigo byimari ho bikaba akarusho

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?