Bamwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Musange, akarere ka Nyamagabe bahamya ko gukorana bya hafi n’Urumuri rwa Musange Sacco byabafashije kuba abacuruzi bateye imbere ndetse igishoro kiriyongera.
Ni abacuruzi bakorana n’Urumuri rwa Musange Sacco bahamirije ikinyamakuru INZIRA ko kwegerezwa sacco ibafasha mu kwizigama no kubona inguzanyo byatumye baba abacuruzi batajegajega ndetse bafite inzozi zo kugera ku iterambere rirambye.
Sindayigaya Pascal wakoraga umwuga w’ubumotari akabivamo akajya mu bucuruzi ahamya ko mu kazi ke k’ubucuruzi akora, sacco yabigizemo uruhare rukomeye.
Ati “Nakoranye na sacco Urumuri rwa Musange Sacco mu mwaka wa 2010, icyo gihe nakoraga umwuga w’ubumotari nkajya nkora nzigama muri sacco bigeze mu 2012 biba ngombwa ko mpindura akazi njya mu bucuruzi, gusa igishoro cyari gike, ndagenda naka inguzanyo muri sacco yacu Urumuri rwa Musange bampa ingana n’ibihumbi 480 Frw na moto ndayagurisha nyakusanyiriza hamwe ntangira gucuruza.”
Sindayigaya akomeza avuga ko mu bucuruzi akora hari inyungu ivamo imufasha kwagura ibikorwa bindi bitandukanye, kandi ko Urumuri rwa Musange Sacco yamubereye umubyeyi kuko yamufashije mu kubona urushoro.
Ati “Mu minsi ishize naguze ubutaka bungana na hegitari imwe bufite agaciro ka Miliyoni 1 Frw. Ntunze umuryango mbasha kwishyurira umwana ishuri, ibyo byose nabigezeho bitewe nuko nagannye sacco ngakorana nayo. Mbere sacco zitaraza twatinyaga andi mabanki twumvaga ari ay’abantu bari hejuru bakize kandi bize, ariko aho Sacco yaziye mu murenge wacu wa Musange yabaye igisubizo cya bantu bo hasi yaratureze Kandi iracyakomeje kuturere mu rugendo rw’iterambere.”
Uzamukunda Esperance ukora ubucuruzi butandukanye burimo ubwo gucuruza amakara n’ imbaho hamwe na kantine, ashimangira ko ibi byose yabigizeho ku bufatanye na sacco Urumuri rwa Musange.
Ati “Natangiye gukorana na sacco muri 2009 mfata inguzanyo ya mbere ingana n’i bihumbi 300Frw nyakoresha mu bworozi bw’inkoko, ibyo mbivuye mpita njya mu bucuruzi bwa kantine, ubu uyu munsi njyewe nabo nkoresha dukora amandazi tukaranguza abandi bacuruzi ndetse dukora n’amasambusa kuko abamo inyungu.”
“Ubu hari u rwego ngezeho kuko mfite abakozi nkoresha bagera muri 15 bitandukanye n’igihe nari ntaratangira gukorana na sacco kuko nakoraga njyenyine mbese sacco yacu Urumuri rwa Musange ntacyo nayishinja yarangobotse.”
Majyambere Elias ukora akazi ko gufasha abantu mu ikoranabuhanga (Cyber Café) akaba amaze imyaka 7 akorana na sacco, avuga ko umwuga we usaba kuba afite amafaranga buri gihe ariyo mpamvu yisunze ngo imufashe kugira intambwe atera.
Ati “Ubu nafashe inguzanyo muri sacco Urumuri rwa Musange sacco ingana na Miliyoni 5 ndabwo ndasoza kuyishyura ariko igihe cyagenywe kizagera nasoje, kandi ngenda mbona inyungu iva mu kuba nkorana na sacco kuko ntabwo jya mbura amafaranga yo guha abakiri kuko sacco yagobotse ikampa.inguzanyo yo gukomeza umushinga wanjye.”
Umucungamutungo w’Urumuri rwa Musange sacco, Mushimiyimana Jeanne D’Arc , avuga ko sacco zegerejwe abaturage kugira ngo bagire ubumenyi mu mikoreshereze y’imari ni yo mpamvu asaba abaturage bo mu murenge wa Musange kugana Urumuri rwa Musange sacco ikabafasha mu mu kuzigama ndetse no gufata inguzanyo.
Ati “Urumuri rwa Musange sacco yegerejwe abaturage kugira ngo bagire ubumenyi mu mikoreshereze y’imari, niyo mpamvu tubasaba kutugana tukabafasha mu kubona ibyo byiza biboneka muri sacco kugira ngo biteze imbere mu bukungu ndetse n’imibereho yabo irusheho kuba myiza.”
Urumuri rwa Musange sacco yatangiye muri 2009, ihabwa ubuzima gatozi mu mwa wa 2010 itangirana abanyamuryango 215 abagore bari 75 abagabo ari 140 uko bukeye n’uko bwije abanyamuryango bagiye bwiyongera kugeza ubu bageze ku bihumbi 8092 muri bo harimo abagore 3939 ndetse n’abagabo ibihumbi 3138 n’amatsinda 1015
Urumuri rwa Musange sacco yatangiye umunyamuryango atanga umugabane shingiro ungana n’ibihumbi 2000 frw ariko muri uyu mwaka wa 2024 umaze kugera ku bihumbi 6000frw. Ubu ifite umutungo ifite usaga Miliyoni 150 Frw naho ubwizigame bw’abanyamuryango saga Miliyoni 250 frw, Urumuri rwa Musange Sacco ifite intego yo gukomeza kugira imikorere myiza hagati yabo n’abanyamuryango mu rwego rwo guharanira kugera ku nsinzi ya buri wese.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW