Mu myaka yashize Avoka yafatwaga nk’igihigwa kiribwa mu rugo gusa bikarangirira aho, izisigaye zikajugunwa cyangwa zikagaburirwa ingurube, ariko kuri ubu zahindutse nk’amabuye y’agaciro ndetse abazihinga barakirigita ifaranga uko bwije n’uko bukeye.
Abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe ubwo basurwaga na Inzira.rw, batanze ubuhamya bufitiwe gihamya bw’uko nta muhinzi wa Avoka ugitaka ubukene.
Bavuga ko n’ubwo akarere kabo kera Avoka mu buryo budasanzwe, ariko kera ntacyo zari zibamariye, kuko uretse kuzirya mu rugo gusa kuzigurisha nta mafaranga yavagamo bitewe nuko hafi ya buri rugo ruba rwifitiye igiti cyo kurya.
Hategekimana Faustin wo mu kagari ka Munyege, yabwiye Inzira.rw ko n’uwagiraga amahirwe yo kubona umukiriya, Avoka imwe yayigurishaga amafaranga 20, ugasanga n’ubundi ntacyo amumariye.
Hategekimana na bagenzi be bahinga Avoka muri ako kagari bakemeza ko aya mateka kuri ubu yahindutse, kuko habonetse umushoramari uzibagurira akazijyana ku isoko ryo mu mahanga.
Ati “Amateka yarahindutse hano iwacu, Avoka twasuzuguraga ubu yahindutse nk’amabuye y’agaciro, ufite ibiti bya Avoka arayoeragarura ifaranga buri munsi.”
Uyu mugabo avuga ko ubukire bwabo bugiye kurushaho gutumbagira, kuko umushoramari Tropi Wanda Ltd ubagurira umusaruro yabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha kongera umusaruro, kandi bakaba barimo guhinga bizeye isoko.
Hategekimana ati “Tropi Wanda yazamuye agaciro ka Avoka hano iwacu.Kuri ubu noneho barimo kuduha amahugurwa yo kuzihinga mu buryo bw’umwuga, ndetse batwijeje ko bazaduha imbuto y’Avoka za HASS ndetse ba goronome babo bakadufasha kuzikurikirana, gutera imiti n’ibindi kandi umusaruro uvuyemo bakawutugurira ku giciro cyiza.Ubwo se ikindi gihingwa kimeze gutyo wagikura he?”
Ibyo uyu mugabo avuga kandi bishimangirwa na Musabyimana Claudette, nawe uhinga Avoka by’umwuga.Yemeza ko HASS yazamuye ubukungu bwabo ku buryo bufatika, akaba ahamya ko kwiyubakira inzu, kurihira abana amashuri, kwishyurira umuryango we mituweli, kugura amatungo n’ibindi bitakiri ikibazo kibagoye.
Yemeza ko mu minsi iri imbere n’imodoka bamwe muri bo bazatangira kuzigura.Yakomeje agira ati “Ubutaka bwacu bwera Avoka cyane, dufite ubushake, umushoramari yatwemereye kutuba bugufi kuva mu ihinga kugeza mu isaruro, bone se ubwo urumva habura iki kindi ngo dukire birambuye.”
Umuyobozi wa Tropi Wanda Ltd Ingabire Marie Ange Claudine, avuga ko afite isoko ryagutse ry’umusaruro wa Avoka za HASS, ahubwo ikibazo ari uko umusaruro wazo ukiri muke ugereranyije n’uwo asabwa.
Avuga ko gukorana bya hafi n’abahinzi akabafasha kongera ingano y’ibiti bya Avoka bafite no kubikurikirana kugeza bitanze umusaruro ari cyo kizatuma ashobora guhaza isoko afite mu bihugu birenga 5 hirya no hino ku isi, yaba we ndetse n’umuhinzi wa Avoka bagakirigita ifaranga.
Ati “Niyo mpamvu tuba twamanutse tukegera abahinzi, tukabahugura ku guhinga avoka kinyamwuga, bakaduha amakuru tukamenya ngo runaka arimo arabona umusaruro ungana gutya, akeneye ibi ngo umusaruro we urusheho twiyongera, noneho tukabimufashamo akabona umusaruro mwinshi kuko isoko ryo turarifite ryagutse.”
Intara y’Amajyepfo muri rusange ni kamwe mu duce tw’igihugu tweramo Avoka cyane, ndetse magingo aya uretse uyu musaruro wa HASS woherezwa mu mahanga, hari n’inganda nto zitunganya Avoka hagakorwamo amavuta yo kurya n’ayo kwisiga mu musatsi, n’ibindi.
Mwiriwe? Mwampaye address cg telephone za Marie angel Claudine izanzanje ni 0788577083 Charles