Abanyamuryango ba koperative yo kubitsa no kuguriza Kigali Sacco mu Karere ka Nyarugenge barashima ko yabegereje serivise z’imari, ndetse bakemererwa kubona inguzanyo zabafunguriye amarembo y’ubukire.
Mu kiganiro na INZIRA.RW, bamwe mu banyamryango bakorana n’ikigo cy’imari iciriritse cy’Umurenge Sacco cya kigali iherereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge bashimangiye ko kuba iyi Sacco yita ku bushobozi bw’umunyamuryango mu gutanga inguzanyo ntawe iheje, byatinyuye benshi kuyigana mu buryo bwo kwagura imishinga yabo.
Munyankera Athanase, watangiranye n’Umurenge Sacco wa Kigali mu 2009, akaba akora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, ahamya ko Kigali Sacco yamubereye inzira imugeza ku iterambere.
Ati “Umurenge Sacco wa Kigali ni banki abaturage bibonamo kuko igihe cyose uyigannye ikwihutishiriza inguzanyo, ntabwo ikwiriza mu nzira ngo wirirwe wirukanka.”
Yakomeje agira ati “Amafaranga bampaye bwa mbere nayatangije mu bworozi bw’ingurube, aho naguze ingurube ebyiri ariko kugeza ubu ngeze ku ngurube 71. Ni mu gihe mu buhinzi ubu ngeze kuri hegitari 2.5 ibi byose nabigezeho ari uko mfashe umwanzuro wo kugana Sacco kuko mbere ntaragana Sacco ntacyo narimfite, mbese navuga ko kubona inguzanyo muri Kigali Sacco byambereye igishoro mu mwuga wanjye w’ubuhinzi n’ubworozi.”
Kantarama Rose umaze imyaka itandatu akorana n’Umurenge Sacco wa Kigali avuga ko gukorana nayo byamufashije kwagura akazi akora k’ubucuruzi .
Ati “Kigali sacco ni ikigo cy’imari kitwegereye iyo ducuruje amafaranga ntabwo tuyararana mu rugo, ikindi iyo dukeneye inguzanyo tuyibona byoroshye kuko sacco iratwegereye. Mbere ntarakorana na sacco byari bigoye cyane kuko nta bindi bigo by’imari bituri bugufi nka Sacco ariko aho Kigali sacco iziye aha mu murenge wacu, twabashije kuyisangamo nk’ikigo cy’imari giciriritse kandi kitworoheye.”
Akomeza agira ati “Ntaratangira gukorana na Sacco narimfite ibicuruzwa bidahagije kuko natangiranye ibihumbi hafi 200,000Frw, nkoranye n’ikigo cy’imari giciriritse cya Kigali Sacco biriyongera ubu ndi hejuru ya 500,000 Frw.”
“Njyewe icyo nabwira abandi baturage bagenzi banjye nuko by’umwihariko abagore bagana umurenge sacco wa Kigali bagafunguza amakonti yo kugurizaho no kwizigama, niba bashaka kuzamura ibyo bakora.”
Mboneko Franco, umaze imyaka 3 akorana n’Umurenge Sacco wa Kigali avuga ko sacco yaje ije guha ubufasha abantu bato mu by’ubukungu , kuko usanga gukorana na banki nini bigora benshi.
Ati “Ikindi cyiza nabonye mu Murenge Sacco ya Kigali, yita ku bantu bafite imishinga mito n’iminini ntawe iheje, byari bigoye gukora n’ibigo by’imari biri hejuru kuko mu gutanga inguzanyo akenshi birebera wa wundi uri bufate amafaranga menshi, abari bufate make bagatinda kuyabahabwa ariko Sacco yacu natwe itwitaho.”
Umucungamari wa Kigali SACCO, Gasasira Gilbert ashimangira ko kwegereza abaturage bo mu murenge wa Kigali Sacco byatanze umusaruro nk’uko ubwiyongere bwabo mu kugana Sacco bubigaragaza.
Yagize ati “Kigali Sacco yatangiranye n’abanyamuryango 500 gusa muri 2009, bagenda bazamuka umwaka ku wundi kuko kugeza ubu mu mwaka wa 2024 tugeze ku banyamuryango ibihumbi 8,432. Iyi mibare igaragaza ko ubwitabire bugenda bwiyongera kikaba igihamya cy’uko gutanga inguzanyo ku bafite imiishinga mito byatanze umusaruro.”
Yakomeje agira ati “Sacco yaje ingamije gukura abaturage mu bukene no kubagoboka Kandi bagakorana n’ibigo by’imari, mbere wasangaga bigoye bitewe nuko ibigo by’imari byari biri kure, none Sacco yarabegereye.”
“Nibayigane biteze imbere kuko abakorana natwe bivanye mu bukene kandi bamaze kugera ku rwego rushimishije, intego yacu nka Kigali Sacco ni ugufasha abatugana kwiteza imbere tukiyubakira u Rwanda twifuza.”
Kigali Sacco yatangiye gukorera mu murenge wa Kigali mu 2009, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2010 ndetse ibona icyangombwa cya BNR mu 2011.
Yatangiranye amafaranga angana n’ibihumbi 300,000 Frw, ariko ubu igeze ku mutungo bwite ugeze kuri Miliyoni 650, 000, 000Frw. Ni mu gihe umutungo wose ugeze kuri Miliyari 1, 575, 000, 000Frw. Umunyamuryango wayo ubu yemerewe gufata inguzanyo kugeza kuri Miliyoni 15 Frw.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW