Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda yongeye kugirirwa icyizere asubira muri Sena ahagarariye Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Nzeri 2024 nibwo hirya no hino mu gihugu habaga amatora yo gushaka abajya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, ahagomba gutorwa abasenateri 12.
Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko ibikorwa by’amatora biri kugenda neza kandi ko bizeye ko abagize inteko itora babikoranye ubushishozi mu guhitamo abinjira muri Sena y’u Rwanda.
Uko abasenateri batorwa, mu Mujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, Intara y’Amajyaruguru babiri, Amajyepfo batatu, Iburengerazuba batatu n’Iburasirazuba batatu.
Abantu 115 nibo bari bagize inteko Itora mu Mujyi wa Kigali, aho 114 muri bo batoye neza n’aho ijwi rimwe riba impfabusa.
Nyirasafari Espérance niwe wahize abandi n’amajwi 63, akurikirwa na Mfurankunda Provda wagize 28, Katusiime Hellen agira 13, Nkubito Edi-Jones agira 10 n’aho impfabusa iba imwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko nta mpungenge bikwiye guteza kuba bahagararirwa n’umusenateri umwe kuko habaho ubufatanye.
Ati “Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano zayo ireba igihugu cyose, Umujyi wa Kigali rero ni rumwe mu nzego ifite kandi haba muri Sena ndetse n’abadepite baduhagarariye neza ku buryo buhagije kuko iyo dufatanyije ibisubizo biraboneka. ibibazo abaturage bari bafite bigakemuka.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora niyo yonyine ifite ububasha bwo gutangaza ibyayavuye mu matora y’abagize Sena y’u Rwanda, aho izatangaza urutonde ntakuka rw’abahagarariye Intara, n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza, ni mu gihe abandi ba senateri bashyirwaho na Perezida wa Repubulika nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga.
INZIRA.RW
AMAFOTO: IGIHE