Umugabo witwa Nzabagerageza Frederic bakunze kwita Munyeshuri, yishimira ko umwuga wo gutwaza abantu imizigo (ubukarani ngufu) bumaze kumuteza imbere ku rwego rushimishije, n’ubwo hari abamuca intege bamubwira ko akazi akora ari ak’abataragize amahirwe yo kwiga.
Nzabagerageza ufite imyaka 28 y’amavuko, atuye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.Avuga ko yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015,mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi(HEG).
Uko yinjiye muri aka kazi (Ubukarani ngufu)
Byose bijya gutangira, Nzabagerageza yarangije amashuri yisumbuye ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri Kaminuza, anagerageza gushakisha akazi hirya no hino arakabura.Avuga ko yanagerageje gushaka uko yakwinjira muri Polisi y’igihugu, ariko nabyo ntibyamukundira.
Amaze gushoberwa, uyu mugabo nibwo yafashe umwanzuro wo kwanga kwirirwa yicaye ashyize amaboko mu mifuka, yiyemeza gutangira akazi ko gutwaza abantu imizigo, gupakira no gupakurura imodoka.
Ati: “Nabonye kwiga kaminuza bidakunze, naje gukora mu isoko mbona birampiriye ndakomeza ndakora none bimaze kungirira akamaro”.
Nzabagerageza mu buhamya bwe akomeza avuga ko nyuma y’imyaka ibiri akora ako kazi k’ubukarani, yaje kwigurira ikibanza aracyubaka ndetse ashaka umugore byose abikesha uwo mwuga we.
Ati: “Aka kazi ntari nakajyamo nari ndi vide (Nta kintu afite), ariko ubu naguze ikibanza nubaka inzu, ubu mfite umugore namushakiye igishoro arakora ubu nta kibazo dufite mu rugo kandi mbikura muri aka kazi”.
Abamuca intege yabimye amatwi
Nzabagerageza akomeza avuga ko mu gihe aba ari mu kazi, hari abantu benshi bamuca intege bakavuga ko gukora akazi ko gupakira imizigo no kuyipakurura bigenewe abatarashoboye kugana ishuri, bavuga bati “N’ubundi imitwe itarize ni yo yaremewe kwikorera imizigo”, ariko ibyo akabyirengagiza.
Yemeza ko mu myaka isaga 6 amaze muri ako kazi, yavumbuye ibanga ryo kwiteza imbere ko uguhembwa menshi, ariko ni ugukorera ku ntego.
Yagize ati “Iyo ufite intego ushaka kubaka ushobora kuvuga ngo uyu umwaka nshobora kuba maze kubona isakaro ry’amabati mirongo ine wenda, gutyo nta cyatuma udakora pe, urakora bikemera iyo ufite intego”.
Akebura abinemfaguza akazi
Nzabagerageza avuga ko hari bamwe mu rubyiruko bagiye baganira bakamubwira ko aka kazi akora batagakora kandi nyamara babibona ko we kamuteje imbere.
Asanga icyo ari ikibazo gikomeye cyane, kuko kumva umushomeri arahira agatsemba ko hari akazi atakora niteye impunge z’ahazaza h’igihugu.
Inama agira urwo rubyiruko ni ugukora bakiteza imbere kandi bakirinda guhitamo amafaranga bazahembwa, akavuga ko n’ubwo batangira bakorera amafaranga 500 ku munsi cyangwa amafaranga 1000 agwira bakaba bayashingiraho bakora igikorwa cy’iterambere.