Mu gihe hari abantu benshi bitwaza ko babuze igishoro kinini ngo babashe kwiteza imbere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney we avuga ko nta gishoro kiba gito ku muntu ufite ubushake bwo kwiteza imbere, kuko azi benshi batangiye ubucuruzi bazunguza ikilo cy’ubunyobwa kikabageza ku bushobozi bwo kwigurira imodoka y’ikamyo.
Ni ubutumwa uyu muyobozi yagarutseho ubwo yari mu Kagari ka Nyamicucu mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera ku wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021, mu gikorwa cyo gutangiza imishinga itanga akazi ku baturage basaga 4000 bo mu mirenge yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Muri uwo mushinga, abaturage bazahabwa akazi bazajya bahembwa amafaranga y’u Rwanda 2000 ku munsi, bakazajya bakora imirimo itandukanye mu gukora amaterasi y’indinganire, gutunganya imihanda, gukora amazi, gutunganya ibishanga, gukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Minisitiri Gatabazi yabwiye abiganjemo urubyiruko rwahoze mu bikorwa byo gucuruza magendu ko ayo mafaranga bagiye kujya bahembwa akwiye kubabera intangiriro y’ubukire nk’uko Leta ibibifuriza.
Yavuze ko ko amafaranga 2000 ari menshi ku muntu ufite ubushake bwo kwiteza imbere, kuko hari n’abatangiriye ku kilo kimwe cy’ubunyobwa bakiteza imbere bakagera ku rwego rwo gutunga amaduka Manini, imodoka n’ibindi.
Yagize ati “Ukoze imibyizi 20 ni amafaranga ibihumbi 40, abantu bacururiza hano na za Butaro hose nta muntu watangije igishoro cy’amafaranga agera ku bihumbi 40 muzababaze, nzi benshi hano batangiye gucuruza bagura ikiro cy’ubunyobwa bakagikaranga.
Umuntu akagenda akirirwa arimo gucuruza akayiko kamwe akava ku kiro kimwe akagera kuri bibiri, akarema amasoko yose acuruza ikiro kimwe bibiri bitatu bine bitanu, akagera aho agura igare, agakora akagera ku iduka, akagura imodoka akagera ku ikamyo, ndabeshya abakuru muri hano nti mubizi?”
Uretse n’abo batejwe imbere n’ubucuruzi bw’ubuyobobwa, uyu muyobozi avuga ko hari n’abandi benshi batangiye bacuruza imineke baranguye amafaranga atarenze 2000, inyungu ivuyemo bakayibyaza umusaruro bikarangira bahindutse abakire.
Izo ngero rero nizo Minisitiri Gatabazi yahereyeho asaba abaturage bo muri Burera n’abandi banyarwanda muri rusange kudatagaguza amafaranga bita make baba bafite, ahubwo bakayaheraho bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu zibafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Abaturage bo muri Kivuye bijeje uyu muyobozi inama abagiriye bazazubakiraho, bakabyaza umusaruro umushahara bazajya bahembwa muri iyo mirimo baguye guhabwa, ku buryo uwo mushinga uzajya kurangira barihangiye imirimo ibateza imbere ndetse ikagira uruhare mu guha abandi akazi.