Mu mike ishize, uwageraga mu Mujyi wa Kigali i Nyandungu yahabonaga igishanga gishaje, kidafite ubuzima ahubwo gishobora gushyira mu kaga abagituriye n’abagikoresha.
Icyo gihe cyakorerwagamo ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo yaragirwagamo ndetse hari abagikoreshaga nk’ikimoteri cyo kumenamo imyanda, bigatuma cyangirika. Uko gufatwa nabi kwatumye cyibasirwa n’imyuzure y’amazi ava ku misozi igikikije arimo ay’imvura n’ava n’abaturage.
Igishanga cya Nyandungu kiri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro. Kiri hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15, ni ku buso bwa hegitari 121.
Ubu hahinduwe Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].
Iyi pariki igizwe n’ibice [sectors] bitanu birimo icya mbere n’icya kabiri bigizwe n’icyo wakwita ko ari ahantu hakiri igishanga, ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi y’ibirohwa ava ku misozi.
Imirimo ya nyuma yo guhindura iki gishanga mo pariki yararangiye ndetse haritegurwa no gutangira kubaka uruzitiro rugendanye n’imiterere yayo yo kutangiza ibidukikije.
Biteganyijwe ko Pariki ya Nyandungu izafungurirwa abantu bose, bakayisura muri uku kwezi uhereye ku bashyitsi bazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza, CHOGM, izabera mu Rwanda mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.
Uyu mushinga ni umwe mu ikomeye yatangirijwemo isuzuma muri Kigali hagamijwe kureba uko ibishanga byabyazwa umusaruro ndetse bigahindurwa ahantu nyaburanga abantu bashobora kuruhukira nyuma yo kuva ku kazi k’ingume.
Mu 2015 ni bwo hatekerejwe umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu no kukigarurira ubuzima ndetse gitangira gutunganywa mu 2016.
Iyo mirimo yagombaga gusozwa mu 2020 mu byiciro bibiri ariko idindizwa n’impinduka zabaye mu guhindura inyigo ya mbere n’icyorezo cya COVID-19.
Uyu mushinga witezweho kuba icyitegererezo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibimera n’inyamaswa ariko bikanaharura inzira yo kwinjiza amadevise avuye mu bukerarugendo.
Muri Pariki ya Nyandungu hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda.
Aha hantu hitezweho kuzajya hakorerwa ingendo nyobokamana, abayoboke ba Kiliziya Gatolika bakaba bahasura bakamenya ayo mateka y’ibyahabereye.
Muri aka gace kandi Kiliziya yatangaje ko iteganya kuzahashyira ‘Chapelle’, ku buryo abahasura bajya bahasengera.
Ahari ubu busitani ni munsi neza n’ahari ikimenyetso cy’ishusho ya Papa ubwo yari mu Rwanda ku wa 7-9 Nzeri 1990. Amakuru avuga ko ari ho yambariye mbere yo gusoma misa.
Abasuye iyi pariki kandi bazashobora kubona serivisi zitandukanye nk’ibyo gufungura kuko hari restaurant, izajya ifasha abantu bahatembereye kuticwa n’inyota n’inzara.
Imwe mu nyungu yitezwe kuri Pariki ya Nyandungu ni ukorohereza abakora ubushakashatsi kubona amakuru y’ibanze ajyanye n’imiti gakondo yakoreshwaga hambere.
Muri Nyandungu habarurwa ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi cyangwa kubireba.
Ibi byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo biri ahiswe ‘Medicinal Garden’, ni ukuvuga ‘Ubusitani bw’Imiti gakondo’.
Aha habarizwamo amoko 50 yabyo; arimo “Umurinzi”, “Umuko”, “Umunzenze”, “Umukuzanyana”, “Igikakarubamba”, “Umuhe”, “Umusasa”, “Intobo”, “Umuraganyina”, “Umutarishonga”, “Umukorokombe” n’indi.
Byashyizwemo hagamijwe kwigisha no kuba byakwifashishwa mu nganda zikora imiti.
Muri iyi Pariki harimo ubwoko burenga ibihumbi 18 bw’ibiti bitandukanye.
Kuri ubu muri Pariki hashyizweho imirasire y’izuba ituma Pariki ya Nyandungu icanirwa mu ijoro.
Iyi pariki yubatse mu buryo bw’ibice bitandukanye bishingiye ahanini ku miterere y’igihugu n’ahantu hatandukanye hubwiza nyaburanga.
Muri Pariki ya Nyandungu kandi hashyizwemo camera zifasha mu kubungabunga umutekano w’abayisura n’ibikorerwamo. Ziyongera ku basekirite 50 bawucunga ijoro n’amanywa.
Kugeza ubu Pariki ya Nyandungu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.
Biteganyijwe ko ibikorwa bya Pariki bizegurirwa uwikorera wigenga akaba ari na we uzagena igiciro cyo kwinjira.
Hari amakuru avu ko nibura Umunyarwanda ushaka kuyisura azajya yishyura 1000 Frw cy’umusanzu wo kubungabunga ibikorwa byayo, umunyamahanga uba mu gihugu akishyura 5$ mu gihe uvuye hanze ari 10$.
Umushinga wo gusazura Igishanga cya Nyandungu wari wateganyirijwe kuzuzura utwaye miliyari 5.2 Frw. Witezweho kwinjiza miliyari 1 Frw mu myaka 12.
yandanxvurulmus.ihikRTUzOTuU