Inkura ya kabiri muri eshanu ziherutse kuzanwa mu Rwanda muri Pariki y’Akagera yabyaye ndetse zose zimeze neza.
Babinyujije kuri X, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba itangaza ko Inkura ya kabiri muri eshanu z’umukara ziherutse kuzanwa muri iyi Pariki mu mwaka wa 2019 zivanywe ku mugabane w’Uburayi yabyaye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nyakanga 2024 nibwo ibi byatangajwe, aho Pariki y’Akagera yagaragaje ko yishimiye gutangaza ko havutse inkura y’ingabo, yavutse ku nkura zitwa Olmoti na Mandela, zimwe mu nkura eshanu z’umukara u Rwanda rwahawe nk’impano zavanywe ku mugabane w’Uburayi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko aya makuru yahuriranye no kwishimira imikoranire myiza imaze imyaka itanu hagati ya y’ishyirahamwe ry’i Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa-EAZA, Ikigo k’Iterambere-RDB n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’ibinyabuzima(African Parks).
Izi Nkura eshanu zavanwe i Burayi zimuriwe muri iyi pariki harishimirwa ko zose zimeze neza, zifite umutekano kandi zikurikiranwa buri munsi.
Izi nkura zahawe u Rwanda nk’impano, zivanwe muri Pariki ya Safari Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque hari mu mwaka wa 2019, zari ingore eshatu n’ingabo ebyiri, aho zashyizwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, icyo gihe zasanzemo izindi 21; zose hamwe zihita ziba 26.
Kuri ubu muri Pariki y’Akagera habarurwa inkuru zisaga 30.
Inkura kandi ni zimwe mu nyamaswa zikomeje kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo mu Rwanda.
Pariki y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikundwa na ba mukerarugendo ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.
INZIRA.RW