Kuva mu mpera z’iki cyumweru, ba mukerarugendo basura Pariki y’igihugu y’Akagera bazaba bafite ahantu hihariye ho gukambika no gufatira ikawa, hiswe Mihindi campsite.
Ubuyobozi bw’iyi pariki buvuga ko Mihindi campsite na Milindi cafee bizafungurwa ku mugaragaro kuwa gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021.
Byakozwe ku busabe bwa ba mukerarugendo bakunze kugaragaza ko ku gice cy’amajyaruguru y’iyi pariki ari naho abayisura basohokera, iyo bahageze bagorwa no kubona serivise bakunze gukenera nko kunywa ikawa, kurya ndetse n’umwanya wo gukambikamo.
Ba mukerarugendo rero bakaba baragiye bagaragaza ko kumara amasaha arenga atandatu mu modoka (kuva mu gice cy’amajepfo ya pariki kugera mu majyaruguru) naho usohokeye ntuhite ubona serivise z’ibanze, byari ikibazo gikomeye ku bantu baje kwishimisha baruhura mu mutwe.
Umukozi ushinzwe kwakira abantu muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, Kalisa Moses, asobanura iby’iki gikorwa remezo bagiye gufungura yagize ati “Impamvu twafunguye ahantu hashya twari twamaze kubona ko ibikorwa byinshi bibera mu Majyepfo ya Pariki, ugasanga ibintu byose biri mu Majyepfo abagiye mu Majyaruguru bagezeyo bashonje batabona aho bafata ikawa n’ibindi.
Ibi kandi bijyanye na gahunda igiye gutangira yo gushyiraho aho kwakirira abantu ku buryo abaje gusura pariki bajya binjirira mu gice cy’Amajyaruguru, ubu rero hagomba kujya ibintu bitandukanye.”
Naho ku bijyanye n’ibiciro byo gukambika, ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’Akagera buvuga ko abana bazajya bishyura amadolari 30 mu gihe abakuru bo bazajya bishyura amadolari 50.
Ibi bikorwa remezo bishya birasa n’ibiziye igihe, kuko ba mukerarugendo ngo batangiye kwiyongera nyuma y’igihe basa n’abifashe kubera icyorezo cya Covid-19.
Mihindi campsite ije yiyongera kuri Shakani Campsite, Muyumbu Campsite, na Mutumba Campsite zari zisanzwe ziba mu bindi bice bitandukanye by’iyi pariki.