Pariki y’Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y’ u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa Karindwi mu hantu icyenda mukerarugendo ugeze muri Afurika atagomba kurenza ingohe.
Ni urutonde rwashyizwe hanze n’umufotozi mpuzamahanga, witwa Sara Kingdom agaragaza ko Pariki y’Ibirunga iri mu hantu heza ba mukerarugendo baje muri Afurika bakwiye gusura.
Iyi Pariki ikora kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse na Uganda Ni imwe muri Pariki nke zikigaragaramo ingagi kandi zicunzwe neza.
Imaze kwamamara kubera umuhati wa Leta y’u Rwanda wo kurinda ingagi kugira ngo ziticwa na ba rushimusi, ndetse ibyana byazo bikitwa amazina buri mwaka.
Sarah Kingdom yongeye kubwira ababa bitegura gusura iyi pariki ko bakwiye kubisaba hakiri kare kugira ngo ubusabe bwabo busuzumwe hakiri kare, cyane kuko haba hari umubare munini w’ababyifuza.
N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukerarugendo, ubu ubuzima butangiye kugaruka muri uru rwego rwinjizaga agatubutse ndetse rugashingirwaho mu bukungu bw’igihugu.
Ubu kugira ngo ba mukerarugendo baje gusura u Rwanda bakore ibikorwa byabo bagaragaza impapuro zibibemerera kandi bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Sarah Kingdom yasobanuye uburyo kuzamuka mu birunga bitoroshye, bityo ko ugezeyo bwa mbere akwiye kuhagera yabyiteguyekKandi nk’ibisanzwe akaba afite ubuzima buzira umuze.
Umunyamerikakazi witwa Dian Fossey yashinze ikigo kitwa Karisoke Research Center aho we n’abandi nkawe biyemeje kwiga imibereho y’ingagi zo mu birunga no kuzimenyekanisha kugira ngo zirindwe ba rushimusi.
Mu handi hantu uyu gafotozi Sarah Kingdom avuga hakwiye gusurwa, harimo Serengeti na Zanzibar ( hose ni muri Tanzania), isoko y’umugezi wa Nil, Okawango Delta(Botswana) n’ahandi.