Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu yaruzuye, abayisura bagiye gukomorerwa
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu yaruzuye, abayisura bagiye gukomorerwa

Inzira
Yanditswe 19/08/2021
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije (REMA) cyatangaje ko Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu kuri ubu yamaze kuzura neza, ku buryo mu minsi mike abantu bazakomorerwa bagatangira kuyisura.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko yakagombye gutahwa muri uku kwezi kwa Kanama 2021, ariko ba mukerarugendo bifuza kuyisura basabwa kuba bihanganyeho iminsi mike ikabanza gutahwa ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko imyiteguro yo gutaha ku mugaragaro iki gikorwa remezo gifatwa nk’indashyikirwa kuri ubu igeze kure.

Yagize ati “Kubaka Pariki byararangiye, ubu turimo gutegura igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro”.

Uyu muyobozi ntiyeruye ngo atangaze itariki nyir’izina umuhango wo gutaha uyu mushinga watwaye agera kuri Miliyari 5.4 z’Amafaranga y’u Rwanda uzaberaho.

Iyi pariki yuzuye itwaye asaga Miliyari 5,4 Frw

Nkuranga Egide, umwe mu bakurikiranira hafi gahunda zo kurengera ibidukikije avuga ko ategerezanyije amatsiko menshi cyane ko iyi Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu ifungurwa ngo ajye kuyitambagira arebe ibice nyaburanga biyigize. Yakomeje agira ati “Kubaka Pariki ibungabunga ibidukikije ’eco-park’ mu Mujyi wa Kigali byari ngombwa, bitewe n’iterambere ryawo ryihuta”.

Nkuranga yakomeje avuga ko iki gikorwa remezo ari kimwe mu by’ingenzi umujyi wa Kigali waburaga, dore ko indi mijyi yateye imbere ubusanzwe igira ahantu nk’aha higisha abantu kurengera ibidukikije kandi hakaninjiza amadovize kuko ababa bifuza kihasura ari benshi.

Ati “Imijyi myinshi iteye imbere, igira ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ’eco-tourism’, ibi byerekana uko igihugu cyacu cyateye imbere mu bukerarugendo ndetse no mu kwita ku bidukikije.”

Iyi pariki igizwe n’ibice bitandukanye bishobora gufasha abayisuye kwishima nk’imihanda myiza yagenewe abanyamaguru n’amagare, resitora, ibiraro byo mu gishanga biteye amabengeza, inyoni ziririmbira abashyitsi, umwanya wagenewe kwidagadura n’ibindi.

Nta nzara muri Pariki ya Nyandungu

The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko kandi abazajya basura iyi pariki bashyiriweho interineti y’ubuntu naho mu bijyanye n’umutekano hakaba harashyizweho cameras zifasha abashinzwe gucunga umutekano wayo.

Uyu mushinga wo gutunganya Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu watangiye kuvugwa cyane mu 2015, ariko uza gutangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016.

Byari biteganyijwe ko ibikorwa byo gutunganya iyo Pariki byagombaga gukorwa mu byiciro bibiri, ariko byose bikaba byarangiye mu 2020, gusa ntibyakunze muri icyo gihe kuko bitangajwe ko warangiye muri 2021.

Inzira 19/08/2021 19/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?