Umukandida w’ umuryango FPR Inkotanyi Kagame Paul yavuze ko Kwihutisha iterambere biri mu byo yimirije imbere.
Mu karere ka Ngororero niho igikorwa cyo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame cyakomereje. Aho yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize bigaragara Kandi ko Kwihutisha iterambere biri mu byo yimirije imbere.
Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye Ngororero Kagame Paul yijeje abaturage ko Kwihutisha iterambere biri ashize imbere.kandi ko ubufatanye hagati y’igihugu n’abaturage bigomba kwitabwaho.
Ati “Ubumwe bw’igihugu twubatse,inzira yamajyambere tuyirimo igisigaye n’ukureba uko twakwihuta gusa. Kugira ngo ikibazo dufite gishobora kurangira mu kwezi kumwe cyangwa umwaka umwe uri imbere byegutwara amezi abiri cyangwa imyaka ibiri birangire muri icyo gihe. N’ibindi byose rero hari ibikorwa remezo, hari amashanyarazi, amashuri,ubuvuz, ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere biduha umusaruro mwiza bidutunga tukitunga ibyo ni byo dushaka.”
Yakomeje agira ati “inzira turimo naho tugana mu myaka itanu iri imbere turashaka gushimangira imyumvire y’imikorere,yo kwikorera no kugerageza ibyo dushoboye byose duhereye ku byo dufite Kandi birahari ndetse icyambere igihugu gifite ni mwebwe.”
Kagame yavuze ko buri wese azi inshinga ye uko abaturage bazuzuza izabo nabo bazatora bazuzuza izabo uko bikwiye, ntabwo tuzabatenguha nk’uko namwe mutadutenguha.
Abasaga ibihumbi, nibo bari bitabiriye igikorwa cyo kumva imigabo n’imigambi Y’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW