Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza mu iterambere ry’ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga, bityo ko igihugu cye n’ibindi byo ku mugabane wa Afurika byose bikwiye kurufatiraho icyitegererezo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro ku iterambere ry’ikoranabuhanga kiri mu bice bigize inama nyafurika y’abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, Africa CEO Forum, iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Marwane Ben Yahmed, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, abajije Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye niba ku Isi hari igihugu afata nk’icyitegererezo mu ikoranabuhanga kuri we cyangwa kuri Sénégal, yavuze ko hanze ya Afurika ari Estonie, mu gihe muri Afurika ari u Rwanda.
Ati “Dufata nk’icyitegererezo igihugu kimwe kitari ku mugabane wa Afurika, ari cyo Estonie. Estonie yageze kuri byinshi mu iterambere ry’urwo rwego. Hari ikindi gihugu cyo muri Afurika cyabaye intangarugero mu kubaka ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga, icyo ni u Rwanda.”
Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yagaragaje ko Estonie n’u Rwanda byashoboye kugera ku byo Sénégal iri kugerageza kugeraho muri iki gihe, agaragaza ko serivisi 98% zo muri Estonie zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Icyo dushaka gukora ni uko mu gihe kizaza Afurika idakwiye kubura ibi ngibi. Afurika ikwiye kugera ku rwego ibi bihugu byombi navuze biriho.”
Ibi bishimangirwa nuko u Rwanda rurajwe ishinga no kuba igicumbi mu ikoranabuhanga, ndetse guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu mikoreshereze yaryo mu mu nzego zitandukanye zirimo urw’imari, uburezi, ubuhinzi, ubwikorezi, ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ni mugihe serivise zinyuranye mu Rwanda zitangwa mu ikoranabuhanga biciye ku rubuga Irembo. Ndetse kwishyura cyangwa kubitsa amafaranga akoresheje uburyo bwa telefone buzwi nka Mobile Money. Ibyo guhamagarana ku murongo wa telefone byo n’abana bato barabizi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 18,785 Frw mu 2024. Mu gihembwe cya gatatu cy’uwo mwaka, ikoranabuhanga ryinjirije u Rwanda miliyari 67 Frw. Leta ifite intego yo kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu musaruro mbumbe, rukagera kuri 35% mu 2030.


INZIRA.RW