Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.
Ni nama izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 4 kugeza ku wa 5 Ukwakira 2024.
Villers-Cotterêts, niho hazateranira aba bakuru b’ibihugu na Guverinoma muri iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.
Muri uyu mujyi wa Villers-Cotterêts uherereye mu bilometero 80 mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Paris, ari na ho hemerejwe ko Igifaransa kiba ururimi rw’ubutegetsi mu Bufaransa gisimbuye Ikilatini mu mwaka w’ 1539.
Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho, abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF yabanjirijwe n’iyahuje Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, yateranye kuri uyu wa Kane. Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe. Abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF ni umuryango watangijwe muri Werurwe 1970, u Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970.
Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu birindwi byiyunze n’ibihugu 27 by’indorerezi.
INZIRA.RW