Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko kugeza umuriro w’amashanyarazi ku banyarwanda no hirya no hino mu gihugu byabaye isoko y’iterambere rishingiye ku ishoramari ryaba iry’imbere mu gihugu cyangwa iriturutse hanze.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 19 Nzeri 2024, ari mu gihugu cya Singapore mu kiganiro ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo Milten Institute, Richard Ditizio.
Ubwo bagarukaga ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabajijwe ibibazo bitandukanye birimo ibigaruka ku ibanga ryafashije mu kugeza amashanyarazi ku bagera kuri 73% bavuye kuri 6% bariho mu 2009.
Umukuru w’Igihugu yasubije ko Guverinoma y’u Rwanda yashoye imari mu bikorwaremezo bishingiye ku ngufu kuko ari byo bituma n’ibindi bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu bishoboka.
Yagize ati “Muri byose twabonye ko ibikorwaremezo bishingiye ku ngufu ari ingenzi cyane kuko bituma ibindi byose bishoboka. Ishoramari rikeneye ingufu, ikoranabuhanga rikeneye ingufu n’ibindi.”
“Amafaranga yaturutse muri guverinoma no mu bafatanyabikorwa. Hari abafatanyabikorwa mu iterambere badusabye kugaragaza ibyo dushyize imbere.”
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zakuruye abashoramari benshi mu Rwanda.
Ati “Ibi byakuruye abashoramari benshi kubera ibyo twavugaga. Twaremye umwanya utanga icyizere, ko niba abantu bashoye imari mu Rwanda, inyungu biteze bayibona kandi mu by’ukuri hari ubwo irenga iyo bari biteze. Kandi twabonye ko iri shoramari ryagiriye umumaro bose.”
Mu bindi Perezida Kagame yagarutseho nuko amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, ataheranye abanyarwanda ahubwo yabateye imbaraga zo gutera indi ntambwe no kwihitiramo icyo bacyeneye, ndetse ngo abanyarwanda bose beretswe impamvu nyamukuru y’amahitamo yagiye afatwa mu bihe bitandukanye.
Agaragaza ko Politike nziza ari yemerera ibindi bintu ko bibaho, ari naho u Rwanda rwashingiye ruha amahirwe ishoramari rinyuranye, cyane cyane hibandwa mu kureshya abashoramari mpuzamahanga.
Umukuru w’Igihugu yanongeyeho ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guhashya ibirimo akarengane na ruswa mu rwego rwo korohereza buri wese gukora mu mudendezo, ndetse ibi ngo byagiriye umumaro benshi ariyo mpamvu nta kujenjeka mu guhashya ruswa.
INZIRA.RW
Hello,
I am Husam Orabi, Qatari Investors Group’s chief business development and delivery officer. We offer loans and credit facilities at a small interest rate for ten years and a moratorium of up to two years.
We also finance profit-oriented projects and businesses. We understand that each business is unique, so let us know what you need for your business, and we will tailor our financing to suit your specific requirements.
Regards,
Husam Orabi
CHIEF BUSINESS DEVELOPMENT & DELIVERY OFFICER
Mobile: +971524239312
Whatsapp: +971524239312
[email protected]