Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yagaragaje Internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byugarije Isi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yagaragaje Internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byugarije Isi

Inzira
Yanditswe 06/06/2022
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko abatuye Isi bari mu bihe biyikomereye ndetse ahazaza hayo hadatanga icyizere, ariko ngo ibibazo bihari byakemurwa binyuze mu ishoramari ryo gukoresha internet ihendutse.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2022 ubwo yatangizaga Inama ya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission), yabereye i Kigali muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu byikoranabuhanga bakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga (International Telecommunication Union, ITU), Houlin Zhao, Dr Tawfik Jelassi uhagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) n’Umuyobozi wa Kabiri wa Komisiyo y’Umuyoboro Mugari, Carlos Slim.

Perezida Kagame yavuze ko kuva mu 2011, hari byinshi byakozwe gusa hakiri urugendo rurerure ngo internet ihendutse igere kuri bose.

Yagize ati “Turacyari mu bihe bikomeye mu by’ubukungu, politiki ndetse n’imibereho rusange ku Isi. Ahazaza hari ibyago n’ibizazane, ariko icyo twizeye ni uko imbogamizi duhura na zo zishobora gukemurwa neza kandi byihuse binyuze mu gushora imari mu gukoresha umuyoboro wa internet ihendutse kandi ihuriweho ku Isi.’”

Yakomeje ati “Mbahaye urugero, u Rwanda rwungukiye mu mbaraga z’ubufatanye nk’igihugu cyakorewemo gahunda ya ’Giga initiative’ iyobowe na ITU na UNICEF.”

“Umushinga w’ibanze wakorewe mu mashuri 63 wabyaye umusaruro mu gukuba inshuro nyinshi ubushobozi ndetse unagabanya ikiguzi ho 55%.’”

Gahunda igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi izwi nka ’Giga Initiative’, yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) na ITU mu 2019.

Igamije kugeza internet kuri buri shuri ku Isi, kuko ku Isi hakigaragara abantu barenga miliyari 2.9 bataragerwaho na internet.

Aba bayobozi bateranye mu gihe mu Rwanda hagiye kubera inama yiswe ‘World Telecommunication Development Conference [WTDC]’, iteganyijwe ku wa 6-16 Kamena 2022.

Iyi nama izahuza abarenga 1000 barimo urubyiruko rw’abikorera, abayobozi n’abandi bafite ibikorwa bakora bigamije guhindura ubuzima bw’aho batuye. Izaba ifite insanganyamatsiko yo “Gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye.”kandi ni ubwa mbere izaba ibereye muri Afurika.

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama kubera impamvu zirimo ko nk’igihugu na Kigali by’umwihariko ari umujyi umaze kumenyekana nka “Smart City” ushyira imbere ikoranabuhanga mu buzima busanzwe bw’abawutuye.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kugeza internet ihendutse kuri bose
Abitabiriye iyi nama basabwe gushakira hamwe igisubizo ku kugeza internet ihendutse kuri bose
Iyi nama yabaye mu gihe hitegurwa indi nama ikomeye yiga ku ikoranabuhanga
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje internet ihendutse nk’igisubizo ku bibazo byugarije isi
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Inzira 15/08/2023 06/06/2022
Igitekerezo 1
  • bahis siteleri porn sex incest says:
    29/12/2023 at 19:51

    yandanxvurulmus.2Qg3bAohAqiv

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?