Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko abanyafurika ubwabo aribo bafite inshingano zo guteza imbere Afurika ndetse badakwiye kugira undi basaba kugira uruhare mu iterambere ry’Afurika.
Ibi yabigarutseho ku wa 25 Gashyantare 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga mu by’Imari, izwi nka Inclusive FinTech Forum, iri kubera i Kigali mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yibukije ba rwiyemezamirimo gutekereza byagutse ku cyerekezo gikwiye Afurika, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ndetse n’ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga rikenewe mu rwego rw’imari.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hariho icyizere cy’izamuka ry’umugabane wa Afurika, ariko kuba abantu b’abahanga bimukira mu bindi bihugu nko mu Burayi n’Amerika ari imwe mu nzitizi zizitiye iterambere ry’uyu mugabane.
Yagize ati “Afurika iri kugira ikibazo cyo gutakaza abahanga barimo benshi mu bahanzi b’ibishya bava ku mugabane bakerekeza gukorera hanze yawo. Iki ntabwo ari ikibazo cyabo muri rusange, ntawabarenganya, ahubwo numva twe abayobozi, dukwiriye kubibazwa ku ruhande rumwe.”
Perezida Kagame yanagaragaje ko kugera kuri serivice z’imari bikiri imbogamizi cyane cyane ku bagore bakora mu mirimo itanditse.
Ati “Kugerwaho na serivisi z’imari biracyari imbogamizi by’umwihariko abo bazikenera cyane kurenza abandi cyane cyane abagore bakora mu mirimo itanditse. Ibi byose biri kuba mu gihe ku Isi hari ibibazo by’ubukungu. Dukwiriye kubona ibi nk’uburyo bwo gukoresha neza ubushobozi bwacu no gufashanya.”
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Afurika ntawe izasaba kugira uruhare mu iterambere ryayo ahubwo ikwiriye kubyikorera.
Ati “Kugira uruhare mu iterambere ryacu, si ikintu dusaba abandi ngo badukorere; abakora ubucuruzi bakabigiramo uruhare kugira ngo bagirirwe icyizere n’abashoramari. Hejuru ya byose, ugomba kwibaza impamvu, wowe udashobora gukemura ikibazo wabonye. Mu Rwanda twakoze ishoramari mu by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bujyanye naryo. Igikurikiyeho ni ugushyiraho uburyo bufasha abakora ubushabitsi bakazamuka.”
Iki cyizere umukuru w’igihugu, agishingira ahanini ku mubare w’abakiri bato, abakora ubucuruzi, abaturage ba Afurika n’umukoro ku bayobozi; avuga ko byitezwe ko mu 2028, inyungu muri izi serivisi izaba ibarirwa muri miliyari 40 z’Amadorali ya Amerika.
Yagize ati “Binyuze mu bakiri bato n’abaturage b’Umugabane wacu, Afurika ishobora guhigana n’ab’ahandi hose hasigaye ku Isi ndetse ikabasha guhanga ibishya neza. Ubushakashatsi buheruka, bugaragaza ko inyungu iva muri serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, byitezwe ko izagera kuri miliyari 40$ mu 2028.”
Iyi nama Mpuzamahanga ya Inclusive FinTech Forum ya 2025, ifaye kunshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abarenga 3,000 baturutse mu bihugu bigera kuri 80. Byitezwe ko mu mwaka wa 2030, urwego rw’imari hifashishijwe ikorababuhanga, ruzaba rufite agaciro ka miliyari 64$. Intego ni uko iryo terambere ryagerwaho n’ibihugu byose, ku buryo byose bibasha gutanga serivisi z’imari kandi zigera kuri bose hanibandwa mu gushyira mu bikorwa Isoko Rusange rya Afurika.

Angelique Mukeshimana/INZIRA.RW