Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uri i Apia muri Samoa yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa, mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro bagiranye mu gihe umukuru w’igihugu ari muri Samoa aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Igihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Ibiganiro byahuje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa, byaharuye inzira y’umubano uhuriweho n’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro.
Uku guhura byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano yo gutangiza umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’u Rwanda na Samoa, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije gufungura za Ambasade.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ndetse na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa.
Perezida Paul Kagame, witabiriye iyi nama ya CHOGM kuri ubu niwe uyoboye uyu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) kuva mu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko azatanga ikiganiro nk’umuyobozi usoje manda ye ubwo CHOGM izaba itangizwa ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024.
Azanahurira mu kiganiro ku bijyanye no kwihaza ku isoko rihuriweho, Sustainable Markets Initiative High Level, hamwe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III na Perezida wa Guyana, Mohammed Irfaan Ali.
Perezida Kagame kandi azanahurira n’abandi bakuru b’ibihugu mu gikorwa cyo kwakira abanyacyubahiro cyateguwe n’umuyobozi mushya wa Commonwealth, Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiame Naomi Mata’afa ndetse n’Umwami Charles III.
Umukuru w’Igihugu azanitabira ikiganiro kizayoborwa na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Mata’afa ndetse n’umwiherero wa CHOGM, uzahurirana n’inama yihariye y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
CHOGM iri kubera muri Samoa nyuma y’imyaka ibiri ibereye i Kigali mu Rwanda. Ibiganiro biyibanziriza byatangiye ku wa 21 Ukwakira 2024.
Ku wa 24 Ukwakira hazaba inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri Taumeasina Island Resort, ikazakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu izabera muri Tuanaimato Conference Centre ku wa 25 Ukwakira 2024.

INZIRA.RW
Ndumva ari byiza
Ndumva ari byiza