Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragarije amahanga ko iterambere ry’ubukungu igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize, rikomoka ku gushyira umuturage ku isonga no gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abaturage mu nzego zose.
Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho ku wa 28 Mata 2024, mu nama idasanzwe ya World Economic Forum, mu kiganiro cyagarukaga ku cyerekezo gishya kigamije iterambere mpuzamahanga ridaheza.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize amateka ashaririye arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni ndetse n’ubukungu bw’igihugu burahatikirira, kugeza aho bwubatswe bihereye ku busa.
Perezida Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rwagezeho rubikesha gukora mu mahitamo y’igihugu ndetse ugereranyije n’amateka igihugu cyanyuzemo bishobora kongera icyizere ko abantu bagira intego n’icyerekezo byagutse.
Ati “Iterambere ry’ubukungu twagezeho kandi dukomeza kubona rituruka ku byo dukora mu gihugu ubwacu ariko tukanareba ibyo dushobora gufatanya n’imiryango y’ubukungu itandukanye turimo cyangwa dufatanya na yo, ariko urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze uyu munsi, bishobora kongera icyizere ko abantu bagira n’intego n’icyerekezo byagutse by’aho Isi iva n’aho igana ndetse n’aho Afurika yerekeza.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko hari byinshi byakozwe mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’Abanyarwanda birimo kubazamurira ubumenyi n’ubushozi ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga by’umwihariko umuturage akaba ku isonga ya byose.
Ati “Ku bitureba rero, icya mbere ni ugushyira abaturage ku isonga mu byo dukora byose. Ibi bisobanuye ko dukora ishoramari rihambaye mu kubaka ubushobozi bw’abaturage bacu, byaba mu bwuryo bwo kubuzamura ariko no kubaka urubuga ku buryo tubasha kugira urwo ruhare mu mibereho myiza n’iterambere ryabo.”
Yakomeje ati “Twakoze ishoramari mu burezi, mu buzima ariko hejuru ya byose ikoranabuhanga twaryibanzeho turiteza imbere muri gahunda z’uburezi n’ubuzima. Nko muri serivisi z’ubuzima twatangiye gukoresha drones aho uzasanga zitanga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro biherereye mu bice by’icyaro.”
Perezida Kagame yibukije amahanga ko u Rwanda rwari rwarapfuye ariko ubu rufite ubuzima.
Yagize ati “U Rwanda twavuye mu rupfu mu myaka 30 ishize, ubu dufite ubuzima kandi turakoresha imbaraga, dushora imari mu baturage bacu, mu kubazwa ibyo dukora, imiyoborere twimakaza kandi tugasangiza umugabane wose.”
Mu 1994 umunyarwanda yinjizaga 111$ mu gihe kuri ubu imibare igaragaza ko yinjiza 1040$ ku mwaka.
Kuva mu 1994 kugeza ubu, ubukungu bw’u Rwanda bwagiye buzamuka ku muvuduko urenze 7% ndetse imibare ikomeza kwerekana ko izamuka rizaguma kuri icyo gipimo.
INZIRA.RW