Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Jin Liqun, uyobora Banki ya Aziya iteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo (Asian Infrastructure Investment Bank -AIIB).
Ni ibiganiro byahuje aba bombi kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, aho bahuriye i Beijing mu Bushinwa.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Jin Liqun, baganiriye ku mikoranire isanzweho n’iy’ahazaza hagati y’u Rwanda n’iyi banki ya AIIB.
Nk’uko u Rwanda na AIIB basanzwe bakorana mu mishinga yo guteza imbere ikoranabuhanga, kugera kuri serivisi z’imari no kunoza urwego rw’ingufu.
Aba bahuye nyuma y’uko muri uyu mwaka Perezida Paul Kagame nabwo yari yagiranye ibiganiro na Jin Liqun, icyo gihe ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe yo kurushaho gukorana hagati y’iyi banki n’u Rwanda. Bombi bahuriye muri Kenya aho bari bitabiriye inama yateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yaberaga i Nairobi.
Muri Nyakanga 2019, nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’iyi Banki yo muri Aziya ishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo, icyo gihe u Rwanda rwemerejwe mu nama y’ubutegetsi ngarukamwaka ya kane y’iyo banki, yaberaga muri Luxembourg. Uwo munsi hanemejwe ibindi bihugu birimo Bénin na Djibouti.
AIIB imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 8.5 z’Amadolari ku bihugu binyamuryango yo kubaka imishinga y’ibikorwa remezo 46.
INZIRA.RW