Ibi yabigarutseho ubwo yakiraga indaho z’abayobozi bashya baheruka gushyirwa muri Guverinoma, barimo abaminisitiri 21 n’abanyamabanga ba leta icyenda.
Mu butumwa n’impanuro yahaye abayobozi bashya nyuma yo kurahira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabibukije ko bagomba gukora ibyo bashinzwe kandi bakirinda kugenda baseta ibirenge batabishobora bagaha umwanya ababishoboye.
Ati “Mugomba kugira ubushake bwo gukora, bwo kugera ku bintu vuba, tukaba twakwihutisha ibishoboka. Ibishoboka n’ibidashoboka ntibivange ngo byose bihagarare, ntihagire igikorwa. Ntabwo ari byo. Kwihutisha ibintu, utabyangije kandi, birashoboka, niko bikwiriye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande.”
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko ibyo aba asaba ari ibishoboka, “Abantu ntabwo turi ibitangaza, ntabwo twakora ibidashoboka. Ibyo mvuga, ibyo dusaba ni ibishoboka, ntabwo mbaza umuntu uwo ari wese ibidashoboka.”
Perezida Kagame yongeye gucyebura abayobozi bihorera mu nama aho kwita ku nshingano zabo.
Ati “ Inama muhoramo nayobewe icyo ikora, nkashaka abantu, bakambwira ngo bari mu nama, nashaka undi bakambwira ngo ari mu nama, nkaba ndetse igitondo, nakongera ku mugoroba, bakambwira ngo ari mu nama, nindi? Ni yayindi yakomeje, mukora ryari? Ibyo mugiramo inama mubikora ryari ?
Aha niho umukuru w’igihugu yabagiriye inama yo kujya bagira gahunda aho guhora mu nama.
– Advertisement –
Yagize ati “Reka nongere bagire inama nanone. Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa. Nusanga ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranye utya kandi iyo nama iri butware iminota 30 wenda , cyangwa ntirenza isaha kandi uvanemo iki, ndashakamo iki, abaje mu nama bose ndabavamo ibitekerezo byabo , biduhe gufata umwanzuro.”
Yasabye aba bayobozi kutirara ahubwo bagaharanira iterambere ry’Igihugu.
Ati “ Ibihe bishize twakoranye imirimo itandukanye kandi byinshi byiza byagezweho nta gushidikanya.Niba abayobozi bakorera igihugu bagera ku bintu byinshi byiza, ntabwo ari gihe cyo kwirara, ntabwo ari igihe cyo gutwarwa n’ibyishimo ngo uhere aho ndetse habe haba ikibazo cyuko ibyo abantu bashimaga bibe basubira inyuma kuko ntabwo wari ukibihanze amaso, ntabwo wari ukibikurikirana, wowe wishimye urangije wigira ku bindi. Ubu ni ukubaka.”
Perezida Kagame kandi yanakiriye indahiro za Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Aba bayobozi bashya barahiriye imbere y’umukuru w’igihugu bashyizwe mu nshingano tariki ya 16 Kanama 2024.
INZIRA.RW