Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

INZIRA EDITOR
Yanditswe 14/08/2024
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aho yaraye agiriwe icyizere cyo gukomeza izi nshingano muri manda ya kabiri.

Ni umuhango wabereye ku Kimihurura mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ahari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama, ahanakiriwe indahiro z’abadepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente warahiriye imbere ya Perezida Kagame, kuri uyu wa Kabiri nibwo yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame, nyuma y’imyaka irindwi ari kuri uwo mwanya.

Nyuma yo kurahira kwa Minisitiri Ngirente, biteganyijwe ko mu minsi itarenze 15 na we aba yashyizeho abagize Guverinoma, bakarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Gusa akabikora amaze kugisha inama Perezida wa Repubulika.

Kuri uyu wa Gatatu kandi abadepite 80 bashya mu Nteko Ishinga Amategeko barahiye, aho barimo 37 ba FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije, batanu ba PL, batanu ba PSD, babiri ba PDI, babiri ba Green Party na babiri ba PS Imberakuri na 27 bo mu byiciro byihariye.

Mu badepite barahiye harimo abagabo 29 n’abagore 51.

Minisitiri w’Intebe yaherukaga kurahira tariki 30 Nyakanga 2017. Ni mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, baherukaga kurahira tariki 19 Nzeri 2018.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yarahiye

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 14/08/2024 14/08/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?