Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abagize Sena y’u Rwanda, aho yabasabye gukomeza kwita ku nshingano bashinzwe kandi bakita ku bibazo by’abaturage babasanga aho batuye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Nzeri 2024, mu Ngoro Ishinga Amategeko y’u Rwanda nibwo yakiraga izi ndahiro z’abasenateri batowe n’abashyizweho na Perezida uko ari 20, ni mu gihe abandi basigaye kugirango babe 26 barimo Senateri Evode Uwizeyimana batarahiye kuko indahiro zabo zitarata agaciro.
Nyuma yo kwakira indahiro z’abasenateri, hatowe abagize Biro ya Sena y’u Rwanda, ahatowe Dr. Kalinda Francois Xavier ku mwanya wa Perezida wa Sena y’u Rwanda.
Naho Visi Perezida Ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatorwa Solina Nyirahabimana, ndetse Visi Perezida Ushinzwe imari n’Abakozi hatowe Dr. Alvera Mukabaramba.
Amaze gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier yashimiye Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere, amwizeza ko azasohoza neza inshingano ashinzwe kandi akazafatanya n’abagenzi be bagize Sena.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze kwakira indahiro z’abasenateri yabibukije ko inshingano bafite nk’abayobozi ari nyinshi kandi ziremereye bitewe n’amateka naho u Rwanda ruherereye nk’igihugu kidakora ku nyanja.
Ati “Ubwo rero bidufasha gushakisha uburyo bwose twakora, kugirango tubeho neza, dutere imbere ndetse tugere kuri byinshi twifuza. Sena rero ifitemo uruharere runini cyane cyane iyo yuzuzanya n’izindi nzego. Ubwo bufatanye buvamo ko ducyemura ibibazo ubundi biba ari ingutu ndetse n’ibigaragara ko bidafite ibisubuzi.”
Perezida Kagame yabibukije ko gucyemura ibibazo by’igihugu ikintu cy’ingenzi aruko nta munyarwanda usigara inyuma.
Yagize ati “Buri munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by’ibyo bibazo igihugu kiba gifite, ndetse bakabigiramo uruhare atari inyungu gusa zibageraho. Iki ni ikintu tugomba guhora twibuka, twibukiranya kugira ngo dukomeze gutera imbere tutaba twasubira inyuma mu nshingano zacu cyangwa ibindi dushaka kugeraho.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kwita ku nshingano zabo birinda kunyura mu nzira z’ubusamo ahubwo bagakora ibintu neza kandi binyuze mu mucyo mu nyungu z’abanyarwanda.
Ati “Twe ntabwo dufite byinshi byo gusesagura, hari ababifite, nanabigize sinabisesagura nabikoresha mu nyungu z’abaturage, nibyo bikwiye nibyo bifuza. Ibintu byo kujya tubona ibibazo by’abaturage hirya no hino mu cyaro, kujya tubona ibibazo by’abanyrwanda ku mbuga nkoranyambaga, ukabone umuntu yohereje ikintu avuga ati ariko mwadutabaye, mwadutabaye muri aka karere, muri uyu murenge ko ibintu bitameze neza.”
Akomeza agira ati “Ntabwo bikwiye kuba bigeraho, dukwiye kuba tubizi kubera ko nicyo Sena n’izindi nzego zibereyeho, ntabwo ari ibintu kubasanga hano muri iyi ngoro twicayemo. Dukwiye kugera kuri bariya baturage aho kugirango binyure mu zindi nzira bize bitugeraho “Direct” ndabibasaba nkomeje rero, ndibwira ko twabishyiramo umwete.”
Umukuru w’Igihugu yashimye ko muri Sena y’u Rwanda harimo umubare uhagije w’abagore.
INZIRA.RW