Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, yibutsa abayobozi kuzuza neza inshingano baba bahawe.
Ku gicaminsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, muri Village Urugwiro nibo Perezida Kagame yakiraga indahizo z’aba bayobozi bashya, abasaba kubahiriza inshingano baba barahiriye no gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe basize inyuma.
Ibi yabigarutseho ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Iya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Bagabe Cyubahiro Mark, iy’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Ruberwa Bonaventure, n’iy’Umugaba w’Ingabo z’Inkeragutabara, Major General Alex Kagame.
Perezida Kagame yashimiye abarahiye kubera inshingano bemeye gufata mu nyungu z’Igihugu, gusa abibutsa ko bakwiye kuzifatana ubwitonzi n’ubushishozi cyane, kuko ari inshingano zisaba gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma, bakabakorera mu buryo bwose bushobotse bijyanye n’amikoro Igihugu gifite cyangwa andi gishobora gushakisha hirya no hino.
Yagize ati “Kenshi abantu bararahira bagafata inshingano nk’izi bazemeye banazikunze ndetse banazishoboye, ariko turabizi ko hari ibigenda biboneka aho usanga uwarahiriye gukorera Igihugu n’Abanyarwanda ageraho akaba ari we wibanza muri izo nshingano, agakora ibimureba kurusha ibireba Igihugu nk’uko biba byarahiriwe.”
“Uwo ni umuco tugenda turandura iyi myaka 30 yose ishize, ni umuco wari warabaye karande, ntabwo rero ubu ushobora kwihanganirwa gusubirwamo ku bakozi bafite inshingano ziremereye nk’izi ziba zireba Igihugu cyose.”
Yongeyeho ati “Iyo abantu bagiye muri ibyo ugahanura, ugasubiramo, ukerekana ibitari byo kandi uzi ko banabizi babyirengagije ugenda ubakebura ntabwo bikwiye kuba bisubirwamo kenshi. Iyi myaka yose byari bimaze gufata umurongo hari abantu bake bakomeza kutabyuzuza ariko icyangwombwa ni ko twese dufatanyije n’inzego zose dukwiye gukomeza kubagorora no kubagarura mu nzira.”
Yibukije ko abayobozi badakwiye gukora inshingano zabo birebaho gusa ahubwo ko bakwiye gukurikirana imikorere y’inzego bayoboye hagamijwe guhuriza hamwe intego n’inyungu z’igihugu muri rusange.
Ati “Umuntu agiye akora ku giti cye ntabwo bikunda kuko iyo uri umuyobozi bijyana n’ibyo abandi bose uyobora bakora, ntabwo wagira umuyobozi mwiza ngo agire abo ayobora babi.”
Akomeza agira ati “Gukurikirana ibyo dushinzwe ukareba ko ibikorwa uko bikwiye dukunze kuhagira integer nke uko njya mbibona murebe rero uko mwazamura tureke guhora dutera intambwe imwe tugatera ebyiri dusubira inyuma.”
Yakebuye kandi abayobozi banga gufata ibyemezo cyangwa gukora inshingano zabo ngo badakora amakosa, ashimangira ko iyo migirire ubwayo ari amakosa.
INZIRA.RW