Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa gatatu tariki ya 9 Kamena yakiriye mu biro bye Niklas Adalberth, washinze umuryango wa Norrsken Foundation, utera inkunga ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo birimo ubukene, indwara zo mu mutwe, iyangirika ry’ibidukikije n’ihohoterwa.
Norrsken Foundation yashinzwe mu 2016, ikaba ifite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cyonyine ufite Afurika.
Adalberth yakiriwe nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda, barimo abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.
Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.
Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.
Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, aho mu 2005 we na bagenzi be Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, bakaba baragishinze ubwo bose bari bakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza ya Stockholm, mu ishami ry’ubukungu.
Kugeza ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30 z’amadolari.
Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation yashoyemo arenga miliyoni 126z’amadolari, ugamije gufasha ba rwiyemezamirimo, mu gukoresha ikoranabuhanga.
Mu mwaka 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130.
Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni y’amadolari ku mushinga umwe.
Norrsken Foundation ifite intego yo gushinga ibigo 20 ku Isi yose.