Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasabye urubyiruko n’abakiri bato kubyaza umusaruro amahirwe bafite, aho kuba umutwaro ku gihugu.
Ari mu kiganiro na Radio10 na Royal FM, kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024, nibwo ibi yabigarutseho.
Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko arirwo rwihariye umubare munini w’abaturage, ndetse urubyiruko arirwo rwagize uruhare mu kubohora iki gihugu.
Yagize ati “Nabonye mu mibare imyaka 35 kumanura hasi, turi 73% hafi 75% ni umubare munini, ndagira ngo mbibutse ko n’iki gihugu kuva aho cyari cyaragiye hasi ku kaburembe, kikazamuka kikagera aho kigeze, cyane cyane byashingiye ku bantu bo muri iyo myaka, nka bya bindi twavugaga by’amateka twese twagiyemo muri izo ngamba zitandukanye, uruhare runini rwari muri iyo myaka”.
Yakomeje agira ati “Uruhare rw’imyaka nk’iyo ntirukuka ruhoraho, abo ngabo urubyiruko rwacu, iyo myaka, bajye bibonamo ibisubizo by’igihugu, aho kugirango bahinduke ibibazo by’igihugu. Icyo ni ikintu bakwiye kuziririkana bakacyumva buri munsi, amahirwe yarabonetse abenshi bagiye mu mashuri bariga, abandi bari ku mirimo barakora, barikorera.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’abataragize amahirwe yo kwiga no kubona imirimo ari inshingano z’igihugu kubashakira uko bagezwaho amahirwe, aho bari hose nta n’umwe usigaye inyuma.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW