Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Radiant Building iherereye mu Mujyi wa Kigali, inyubako yuzuye itwaye agera kuri Miliyari 22 Frw.
Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki 23 Gicurasi 2024, mu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.
Afungura iyi nyubako, Perezida Kagame yagaragaje ko aterwa ishema n’iterambere ry’ibikorwa by’abikorera, nka kimwe mu byo igihugu kifuza.
Ati “Nibyo twifuza ko hirya no hino mu gihugu cyacu, yaba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z’igihugu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere, ibikorwa by’ubukungu bigenda neza.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko gufasha urwego rw’abikorera ari inshingano ya Leta, ati “Ni inshingano y’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka mu buryo bw’amategeko na politiki yateza imbere abantu, ibikorwa bitandukanye ibyo ari byo byose harimo n’iby’ishoramari.”
Perezida Paul Kagame, yanagarutse ku bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubwishingizi, asaba inzego bireba kubishakira umuti.
Yagize ati “Ibyo birumvikana, byamenyekanye, ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka, ibishoboka, bigahinduka bitagombye gutinda ngo biremerere abantu mu mikorere yacu.
Yashimiye ubuyobozi bwa Radiant Insurance Company, agaragaza ko abandi bashoramari bakwiriye kurebera kuri iki gikorwa, bakarushaho kongera ishoramari mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.
Akebura abagira imikorere mibi, avuga ko ikiguzi cyo gukora nabi bigira ingaruka nyinshi zitari nziza, bigateza igihombo gishobora no kuba kinini kurushaho.
Inyubako ya Radiant Building ifite agaciro ka miliyari 22 Frw, aho yubatswe mu gihe cy’imyaka itanu.
Ikaba ifite metero 35 z’uburebure, amagorofa 13, arimo icyenda ari hejuru n’andi atatu ari munsi. 80% by’ibikoresho byayubatse byakomotse mu Rwanda, mu gihe ibikorwa byo kuyubaka byose, kuva mu gishushanyo kugera ku gusiga amarangi, byakozwe n’Abanyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance, Marc Rugenera, yashimiye Umukuru w’Igihugu watanze ikibanza cyubatsweho iyi nyubako, ikibanza gifite metero kare 2345 kiri mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Ni mwebwe ubwanyu bwaduhaye iki kibanza iyi nyubako ihagazemo.”
Yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza uburyo Umukuru w’Igihugu ashyigikira iterambere ry’u Rwanda, ati “Ndabashimira cyane kuba mwifatanyije natwe kugira ngo twizihize iyi ntambwe sosiyete Radiant iteye.”
Radiant Insurance Company ni Ikigo kimaze kugira imari shingiro ya miliyari 6.5 Frw, mu gihe cyatangiye gifite imari shingiro ya miliyari 1 Frw gusa.
Mu mwaka ushize, iki kigo cyakusanyije miliyari 17,5 Frw y’abakiliya, mu gihe cyishyuye miliyari 11 Frw. Iki Kigo kandi gifite Umutungo bwite w’abashomari ungana na miliyari 10 Frw.
Radiant Insurance Company Ltd ni ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi ku ngendo, n’ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro, ubwishingizi bw’ibinyabizig, ubw’ubuhinzi n’amatungo, ubw’inyubako n’amamashini, ubwishingizi bw’ingwate n’ubundi butandukanye.
INZIRA.RW
This horoscope prediction is still a top secret! Blind clairvoyant baba Nina from Odessa, Ukraine – decided that her gift should not be wasted, so she remotely helps everyone anyone who wants it. People live in different parts of the country and the world, and not always they have the opportunity to visit the clairvoyant in person. Baba Nina only needs a small amount of information to read to read your destiny imprint and give you a diagnostic session. It’s completely free of charge! It is impossible to discuss horoscope with friends and relatives, because so YOU change the true the course of things, violating your destined path.
Get horoscope on self-hosted website! Click on link, and Click “visit site” on middle-page: – https://tdvbowr.localto.net/
If page don’t load – refresh.