Mu biroro byo Kwibohora ku nshuro ya 30, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije urubyiruko ko aribo igihugu gihanze amaso mu kubaka u Rwanda rutekanye kandi rufite iterambere rirambye.
Mu ijambo rye ryo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024, umukuru w’igihugu yavuze ko kugira ngo igihugu gikomeze gitera imbere urubyiruko rugomba kuba maso mu byo rukora byose.
Ati “Ubu butumwa ndabubwira cyane cyane urubyiruko rw’iki gihugu cyacu, nibanda cyane ku bavutse mu myaka 30 cyangwa abavutse mbere yaho gato. Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira, bityo kigakomeza gutera imbere. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rutagihari.”
Yakomeje agira ati “Icyo cyiciro twagitangiye mu myaka 30 kandi tubahanze amaso kugira ngo mutugeze kure. Urugamba rw’u Rwanda ni rugari kurusha kurwanira kurokoka, ahubwo ni urwo kubaho neza no gutera imbere.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko abanyarwanda batekanye ku rwego kurusha ibindi bihe
Yagize ati “Uyu munsi abanyarwanda bameze neza kandi barashikamye kurusha ibindi bihe byose. Dukomeje gutera intambwe igana imbere nk’uko abasirikare n’abapolisi babigaragaje imbere yacu binyuze mu karasisi.’’
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yashimangiye ko abaturage ari ishingiro ry’ibikorwa bya leta, ariyo mpamvu nta muntu n’umwe ufite imbaraga zo kubambura agaciro.
Ati “Nta muntu, nta n’ikintu cyagira imbaraga zo kutwambura indangagaciro. Iherezo ry’urugamba rwo kwibohora ryari ukubaka igihugu, aho buri wese muri twebwe ahabwa agaciro kandi abaturage bakaba ishingiro ry’ibikorwa bya guverinoma.”
Ibirori byo Kwibohora 30 byitabiriwe n’ibihumbi byinshi by’abanyarwanda, aho byijihirijwe ku rwego rw’igihugu kuri Stade Amahoro.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW