Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku buhinzi, IITA, cyatangaje ko kigiye kwagura umushinga w’ikoranabuhanga mu kurwanya indwara ya Kirabiranya mu rutoki, nyuma y’uko bigaragaye ko igice cya mbere cy’uwo mushinga cyatanze umusaruro ushimishije.
IITA ifatanyijemo n’Ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, batangije umushinga ICT4BXW mu 2018 hagamijwe gushaka icyatuma indwara ya Kirabiranya yari yugarije urutoki igabanuka, abahinzi bagahabwa ubujyanama mu gukumira no kurwanya Kirabiranya kugirango umusaruro w’urutoki wiyongere.
Muri uyu mushinga, hakozwe Porogaramu yiswe BXW App ifasha abahinzi kubona ubumenyi no gutanga amakuru yose ajyanye na Kirabiranya.
Mwizerwa Charles, umushakashatsi muri IITA, avuga ko mbere y’uko uyu mushinga utangira wasangaga abahinzi b’urutoki badafite amakuru ahagije kuri Kirabiranya, bigatuma kuyirwanya bibagora ndetse n’ingaruka mbi ku musaruro w’ibitoki zikaba nyinshi.
Urugero atanga ni uko wasangaga insina imwe ifashwe na Kirabiranya, ugasanga umuhinzi afashe umwanzuro wo kurimbura urutoki rwose, nyamara ngo aho uyu mushinga ubahuguriye bamenye ko gukuraho insina yarwaye gusa bihagije, izindi zisigayeho zigatanga umusaruro nk’uko bisanzwe.
Aganira n’Imvaho Nshya, Mwizerwa yagize ati “Mbere iyo insina yabaga irwaye bafataga umwanzuro wo gukuraho insina yose n’iziyegereye, ariko muri uyu mushinga twakoze ubushakashatsi dusanga iyo insina imwe irwaye bitavuze ko izindi bihuriye kuri nyina zose zirwaye, ahubwo uyikuraho yonyije kandi izisigayeho zikaba zifite amahirwe 80/100 yo gutanga umusaruro kuko uburwayi buhera hejuru mu makoma cyangwa ku gitoki bumanuka.
Ubwo rero iyo uburwayi butaragera mu nguri umuhinzi agakuraho kare insina yarwaye, uburwayi butaragera mu nguri izasigaye zirazamuka zigatanga umusaruro w’urutoki, bitandukanye na mbere aho bakuragaho insina zose umusaruro ukabura.”
Dr. Adewopo Julius uhagarariye umushinga ICT4BXW muri IITA, avuga ko nyuma yo kubona uburyo watanze umusaruro, barimo kuganira ku buryo bwo kuwagura, ku buryo urushaho kugera kuri benshi.
Ati “Turi kwiga inzira twacamo kugira ngo umushinga uzagere ku bahinzi benshi hagamijwe gukomeza kongera umusaruro w’ibitoki, binyuze mu kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ajyanye na Kirabiranya.”
Dr. Svetlana Gaidashova, umushakashatsi muri RAB by’umwihariko ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya ku gihingwa cy’urutoki, avuga ko bishimira ko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatanze umusaruro ushimishije.
Avuga ko abahinzi bagera ku 2500 bagiye bahabwa amakuru n’ibisobanuro kuri iyi ndwara, bikabafasha kumenya ko kirabiranya yageze mu mirima yabo, bakanamenya icyo bakora ngo itagira ingaruka ku musaruro w’ibitoki.
Niho yahereye atangaza ko yizeye ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga kizasiga abahinzi b’urutoki hirya no hino mu turere bamenye uburyo bwo gukoresha iryo koranabuhanga mu kurwanya Kirabiranya, bityo umusaruro wabo w’urutoki ugakomeza kwiyongera, bakihaza mu biribwa kandi bakanasagurira isoko.
Ati “Twizeye ko hamwe n’icyiciro cya kabiri abahinzi bo mu gihugu hose bazoroherwa no kubona amakuru abafasha kurwanya Kirabiranya, umusaruro ukarushaho kwiyongera n’umutekano ku biribwa ukarushaho kwizerwa”.
Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga hari hibanzwe ku turere twa Kayonza na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Burera na Rulindo mu Majyaruguru, Muhanga na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’akarere ka Rubavu na Karongi nk’uturere twari dufite ibyago byo kwibasirwa n’iyo ndwara.
Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga biteganyijwe ko kizagera ku turere 22 dusigaye. Aho abahinzi bafite telefone zisanzwe nabo hari kwigwa uburyo bazajya babona amakuru ajyane na Kirabiranya, uko bayirinda kandi bakayikumira.