Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyagaragaje ko kiri mu rugamba rwo kurwanya ubworozi bw’ingurube z’amacugane, kuko ziri mu bidindiza umusaruro w’ubu bworozi bw’ingurube.
Ijambo “amacugane” ribaho mu gihe nk’ingurube ishobora ku byarana n’icyana cyayo bigatuma habaho amasano ya hafi mu ngurube.
Ni ibintu RAB, ivuga ko bigira ingaruka nyinshi mu busugire bw’ingurube zivuka ndetse n’umusaruro zitanga haba mu bwinshi bw’nyama no guhangana n’indwara.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB ushinzwe iterambere ry’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko mbere ya 2019 ubworozi bw’ingurube mu Rwanda bwarimo ibibazo bitandukanye birimo amacugane ndetse n’umwanda.
Atangaza ko hari aho wasanganga ingurube nyinshi mu gihugu zifitanye amasano ya bugufi, bikadindiza iterambere ry’ubwo bworozi.
Ati “Nk’uko bimeze ku bantu, nta muntu ushyingiranwa n’uwo basangiye isano. Ni za kirazira kandi no mu matungo zakabaye zirimo. Amacugane atuma ikivutse ku matungo atari n’ingurube gusa kigwingira. Ugasanga ingurube yaragwingiye. Ubundi mfashe nk’urugero, ingurube y’amezi 7 mu zigezweho iba ifite nibura ibiro 100; ariko ingurube yavukiye mu macugane iba ifite ibiro 40.’’
Uretse kungwingira Dr. Uwituze Solange ashimangira ko ingurube nk’izi (amacugane) zinagerwaho kandi zikanazahazwa n’indwara mu buryo bworoshye kuko utunyangingo tugenda ducika intege, bigatuma inyinshi zivunika ntizikire, izivuka ziremaye, izivuka zifite imigongo idakomeye n’ibindi bibazo by’ubuzima.
Dr Uwituze atanga inama ku borozi b’ingurube kujya bita cyane ku masano y’ingurube boroye kugira ngo birinde ibibazo nk’amacugane.
Dr Uwituze yavuze kandi ko Leta ifite ingamba zirimo kugenzura abatubuzi b’icyororo cy’ingurube bahuguwe na RAB, basabwa kugira ibitabo byerekana aho bagemura icyororo cyabo bigafasha kumenya niba bahindura igisekuru byoroshye.
Ati “Niba umuntu agurisha mu Burasirazuba cyangwa Iburengerazuba, igihe kizajya kigera tugenzure icyo kiragano kive mu bworozi kugira ngo mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu, tutazasanga ingurube iri kubangurira abakobwa bayo cyangwa abuzukuru bayo.”
Imibare igaragaza ko mu Rwanda habarurwa miliyoni eshanu z’ingurube harimo n’iza kijyambere, intego y’Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) akaba ari ugukomeza kuvugurura icyororo cyazo.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW