Abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahinga bahenzwe ariko uruganda rukabashora mu bihombo kuko imyumbati yabo igurwa ku giciro cy’intica ntikize ugereranyije n’ibyo bashora.
Aba bahinzi baragaragaza ko igiciro urugandwa rwa Kinazi Cassava Plant rubaguriraho cyamanuwe kivanwa ku mafaranga 300 Frw ku kilo agera ku 150 ku kilo, maze umuhinzi akahazaharira kuko aba yarahinze ahenzwe.
RBA yaganiriye n’abahinzi b’imyumbati barimo Kagaba Simeo, wo mu Murenge wa Ntongwe Akarere ka Ruhango, usanzwe uhinga imyumbati ku buso bugera kuri hegitari 5.
Ahamya ko ubuhinzi bw’imyumbati bubumbatiye runini ubukungu bw’abatuye mu gice cy’amayaga kuko ihera cyane, kuko nka we akoresha abakozi bagera kuri 20 bamufasha mu mirimo irimo gusarura imyumbati yeze, abandi basubira inyuma batera ahamaze gusarurwa, hari n’abarimo gutonora imaze gusarurwa.
Avuga ko ubusanzwe ku mwaka yashoboraga kubona amafaranga arenga miliyoni 3 ariko ubu yiteze kubona asaga miliyoni 1 kubera igiciro gito agurirwaho umusaruro ubu. Ikibazo ahuriyeho na bagenzi be.
Abaturage bahinga imyumbati bafite amasoko abiri, hari isoko risanzwe bajyanaho imyumbati yabo y’imivunde bagahabwa amafaranga ari hagati ya Frw 200 na 250 ku kiro, gusa harimo ikinyuranyo ku giciro umuhinzi ahabwa ugereranyije n’uko ibiciro biba bihagaze ku isoko, nko Mujyi wa Kigali ku isoko rya Kimironko ikiro cy’ifu y’imyumbati kiragura amafaranga ari hagati ya 800-1000.
Isoko rya kabiri ni uruganda rwa Kinazi rutunganya imyumbati ubu rugura umusaruro w’abahinzi b’imyumbati ku mafaranga 140 ku kiro.
Umuyobozi ushinzwe gutunganya umusaruro muri uru ruganda, Bruno Fadhili asobanura ko uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’ifu y’imyumbati ku munsi ariko ubu rukora toni 40.
Ku mpamvu zituma rukora ku gipimo cyo hasi, rukaba rwaragabanyije n’igiciro baguriraho abaturage, avuga ko hari imashini zidakora neza nk’aho hari iyakabaye ikora toni 2 ku isaha ariko ikora toni 1 gusa.
Uruganda kandi ngo rutunganya ifu ijyanye n’isoko rufite, ibi bigatuma rudashobora kugura umusaruro wose w’imyumbati y’abaturage.
Muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Ruhango, yagaragaje ko ikibazo cy’imikorere y’uru ruganda kigomba gushakirwa igisubizo mu buryo bwihuse.
Mu minsi mike yakurikiyeho, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko hakozwe raporo ku kibazo cy’imashini zari zikenewe muri uru ruganda ko ikibazo kigiye kobonerwa igisubizo vuba, aho yanatangaje ko hari miliyari 1.4 Frw zagombaga gukoreshwa, gusa uko bigaragara ni uko ikibazo kigihari kitakemutse.
Hagati aho, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asaba abahinzi gukomeza kongera umusaruro badaciwe intege n’ibiciro biriho ubu.
Ku ruhande rw’abahinzi bo bakibaza amaherezo y’ukuntu bahora bahinga ariko bahingira mu bihombo, bakifuza ko hagira igikorwa igiciro bagurirwaho umusaruro kikazamuka kuko naho cyari gisanzwe bitari bihagije.
Mu Karere ka Ruhango buri mwaka hahingwa hegitari ibihumbi 18 z’imyumbati, imibare igaragaza ko umusaruro w’imyumbati ugenda wiyongera kuko ubu hegitari yeraho toni 26 zivuye kuri 18 zariho mu myaka 5 ishize.
INZIRA.RW