Abacururiza mu isoko ry’umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo bari guhura n’ibihombo baterwa no kuba ridasakaye, ibituma ibicuruzwa byabo binyagirwa bikangirika kandi batanga imisoro.
Umwe mu bacururiza mu isoko rya Kisaro, Kabuga Flecien avuga ko muri ibi bihe by’imvura bakora bacungana n’imvura ku buryo badakora uko bikwiye.
Yagize ati “Duhura n’igihombo gikomeye iyo ibicuruzwa byacu byanyagiwe; icyo dusaba nuko byibuze batwubakira isoko tukajya ducururiza ahantu hasakaye. Nkatwe ducuruza imyenda hano urabona ko twagowe, ubu imvura iguye wabyibonera uburyo duhangayitse.”
Musabyemariya Consolee we yemeza ko imvura ibanyagira kenshi kuko uretse kuba ritubakiye ntaho kwikinga imvura n’izuba.
Ati “Imvura hano iratunyagira ibicuruzwa byacu bigahomba kandi murabona ko ducuruza imyenda n’inkweto, rwose mudukoreye ubuvugizi bakatwubakira iri soko byadushimisha cyane, ubu dutwira amashitingi iyo imvura iguye bikatugora cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rugerinyange Theoneste agaruka kuri iki kibazo yavuze ko bagishakisha amikoro yo kubaka iri soko kugira ngo abaturage bajye bacururiza ahantu heza.Yagize ati “Ikibazo cya ririya soko ryo mu kosaro turakizi, turacyashaka ubushobozi bwo kuba twaryubaka kuko murabizi ko twagiye twubaka amasoko atandukanye. Twubatse iryo mu murenge wa Base nahandi, ubwo rero nitubona ubushobozi niryo ryo mu Kisaro tuzaryubaka bajye bakorera ahantu heza, rwose turabazirikana.”
Isoko rya Kisaro usanga riremamo abacuruzi benshi biganjemo abacuruzi b’imyenda, inkweto n’ibindi. Ni isoko rirema rimwe mu cyumweru, ngo ryubakiye byabafasha kubungabunga ubuziranenge bw’ibyo bacuruza.
INZIRA.RW