Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo, umurenge wa Shyorongi rukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare bishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha kudasuzugura kazi bakishyira hamwe muri Koperative Taxi Velo Kijabagwe (C.T.V.K).
Bahamya ko kuri ubu badatewe ubwoba n’ubushomeri bwari bwarababayeho karanda, kuko bafite akazi keza kandi kabatunze uko babyifuza.
Umurenge wa shyorongi nk’umwe mu mirenge igize akarere ka Rulindo yegereye umujyi wa Kigali, nibyo byatanze amahirwe kuri uru rubyiruko rwo muri uyu murenge bituma rwinjira mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare.
Bamwe muri bo baganiriye na INZIRA bavuze ko icyatumwe binjira mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igari kazwi nk’ubunyonzi, ari ukugira ngo bihangire imirimo babashe kwikura mu bushomeri.
Nsengiyaremye Jean Bosco ni umwe mubakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare, avuga ko ari amahirwe bafite kuba begereye umujyi wa Kigali, kuko bituma haboneka urujya n’uruza rw’abantu bajya n’abava i Kigali.
Ati “Umurenge wacu wegereye umujyi wa Kigali, ibyo bituma abantu bajya gukorera mu mujyi, abandi bakajya kuhahahira. Aho niho tuboneramo akazi ko kubajyana tukanabagarura ku igare bakaduha amafaranga natwe tukiteza imbere.”
Akomeza avuga ko igare rimaze kumugeza kuri byinshi, aho rimaze kumwubakira inzu.
Yagize ati “Igare rimaze kumfasha kubaka inzu y’amabati 25 kandi ndateganya kugura moto nyikuye ku igare, ibi nzabigeraho mbifashijemo n’amafaranga ngenda nizigamira buri munsi kandi natangiye kuzigama aya moto.”
Munyaneza Evariste avuga ko akazi k’ubunyonzi akamazemo imyaka umunani, aho kamufashije kubakira inzu y’umuryango we, ndetse akagura n’amatungu yo mu rugo harimo inka.
Ashimangira ko kamutunze n’umuryango we kandi kamufasha kwishyurira abana ishuri kandi nawe akaba ari kwiga moto kugira ngo azave ku igare ajye kuri moto.
Ibyo avuga ko abikesha kuba yaragiye muri koperative y’abanyonzi, aho bizigama nyuma y’umwaka bakagabana ayo baba bamaze kugezamo.
Ati “Maze imyaka umunani muraka kazi, ni akazi kamaze kungeza kuri byinshi aho kamfashije kubaka inzu y’umuryongo wanjye, nkagura amatungu harimo inka n’andi matungo magufi. Kamfasha gutunga umuryango wanjye nkishyurira abana ishuri kandi nanjye ndikwiga moto n’amategeko y’umuhanda kuko nteganya kugura moto mu minsi iri imbere nyikuye ku igare.”
“Ibi mbikesha kuba naragiye muri koperative aho twizigama buri munsi nyuma y’umwaka tukagabana ayo twizigamwe icyo gihe aba ari amafaranga menshi aho uhita ukoramo ikindi gikorwa uba warateganyize.”
Umuyobozi wa Koperative Taxi Velo Kijabagwe (C.T.V.K), Ngirabatware Jean Bosco yemeza ko gutwara igare arakazi nk’akandi kose igihe ubikoze kinyamwuga.
Yagize ati “Akazi ko kunyonga igare n’akazi nk’akandi kose igihe ubikoze kinyamwuga, bisaba ko ubikunda kuko gatanga amafaranga. Twebwe hano dufite amahirwe menshi kuko duturanye n’umujyi wa Kigali kuko abantu benshi baba bajya mu mujyi kandi bakenera uko bagenda, ayo ni amahirwe dufite, bituma urubyiruko rwa hano rutabura akazi.”
Akomeza avuga ko koperative yabo ifasha abanyonzi kwizigamira ikanabafasha kubona amagare yabo bakoresha bakiteza imbere.
Ati “Koperative yacu ifasha abanyamuryango kwizigamira aho buri munyamuryango atanga amafaranga ijana ku munsi tukazayagabana umwaka urangiye, kandi tunagurira amagare abanyamuryango bacu bakabasha kwiteza imbere vuba.”
Akazi ko gutwara igare nubwo abantu benshi bakeka ko katateza imbere ugakora, aba bemeza ko ataribyo kuko ari akazi nk’akandi kose. Ariho bahera bashishikariza urubyiruko n’abandi kudasuzugura akazi kuko aribyo bihejeje benshi mu bukene n’ubushomeri.
INZIRA.RW