Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bibumbiye muri Koperative Ejo heza Muhinzi w’umuceri (KEHMU) barashimira Perezida Paul Kagame kuri nkunganire bahabwa na Leta ku ifumbire yabafashije kongera umusaruro.
Ni nkunganire bahabwa biciye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), aho ku giciro gisanzwe cy’ifumbire, hari ayo Leta ibunganiraho kugira ngo babashe kuyikoresha bongere umusaruro.
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 B, ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibiciro by’ifumbire byarorohejwe bitewe na nkunganire ya leta nk’uko byashimangiwe n’umwe mu bashinzwe ubuhinzi mu karere ka Rusizi wabihamirije Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Nk’ifumbire ya NPK 17-17-17, aho ikilo kigeze ku mafaranga 1266, umuhinzi atanga 684, Leta ikamwunganiraho 582 ahwanye na 46%, mu giye iya Ire (UREA) igura amafaranga 1000, umuhinzi atanga 660 Leta ikamwunganiraho amafaranga 340, ahwanye na 34%.”
Iyi nkunganire ya Leta ku ifumbire yemerewe amakoperative yose uko ari 4 ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama, abahinzi bo muri KEHMU bahamya ko byatanze umusaruro, kuko kuva igishanga kimaze gusaranganywa mu 2011, hari byinshi bagezeho.
Nyirahirwa Anifa ufite abana 5 urihira amashuri abikesha ubuhinzi bw’umuceri, yemeza ko nkunganire yabafashije kuzamura umusaruro.
Ati “Mpinga kuri Are zirenga 20. Koperative impa ibilo 42 bya NPK 17-17-17 n’ibilo 23 bya Ire, bihwanye n’ubuso bwanjye. Amafaranga tuyitangaho ni make ugereranyije n’ayo twagombye gutanga kubera iyo Nkunganire. Umusaruro nabonaga ubu wikubye gatatu. Ndashimira cyane Umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame wadutekerejeho, akayiduha.’’
Ibi bishimangirwa na Ndagijimana Théophile uhabwa ibilo 54 bya NPK 17-17-17 n’ibilo 31 bya Ire ku buso bwa Are 29, avuga ko iyo hatabaho Nkunganire atari bwigondere ifumbire.
Agira ati “Rwose ntayibonye byangora kuko kuvuga ngo nabona agura ifumbire yose nkenera, sinabihamya. Iyo tutagira Umukuru w’I gihugu ureba kure ngo agikemure, ndahamya ko nta musaruro tuba tubona. Ni yo mpamvu kumva ko ibyo yadukoreye tubishima natwe bidushimisha cyane.’’
Umuyobozi wa KEHMU, Twagiramungu Jean, avuga ko ku bahinzi 2,161 bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 470, bahingaga mu kajagari, bamwe bagakoresha ifumbire nke itagize icyo ibafasha mu kongera.
Ati “Iyi nkunganire ni iyo gushimira cyane Perezida wa Repubulika, kuko rwose uruhare rwa Leta rutagiyeho muri ubu buhinzi hazamo ikibazo gikomeye cyane. Bamwe bagurishaga umuceri bakayamara, ihinga rikazagera nta fumbire bafite. Bagahinga bakarinda basarura nta gafumbire na gake bakoresheje, umusaruro ntuboneke.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr. Ndabamenye Tésphore, aganira Imvaho Nshya yavuze ko gahunda ya Nkunganire Leta iyishyiraho mu rwego rwo kunganira abahinzi kuko ifumbire ihenze ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Irahenze kandi abaturage bacu ntibaragira ubushobozi buhambaye bwo kuyigurira ni yo mpamvu nkunganire ya Leta ikomeje. Ifasha mu kwiyongera k’umusaruro kuko bayikoresha cyane. Utabunganiye ntibabasha kuyigura kandi batayiguze umusaruro ntiwaboneka kandi turawukeneye cyane.’’
RAB yasabye abahinzi kubyaza umusaruro aya mahirwe Leta ibaha, bongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bakanawufata neza, uwo bagurishije amafaranga bakuyemo ntabapfire ubusa nk’abayanywera.
INZIRA.RW