Bamwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Musasa, akarere ka Rutsiro bahamya ko Sacco Imbanzamihigo Musasa begerejwe hafi yabo, yatumye barushaho kunoza akazi kabo ko gucuruzi kuko inguzanyo bafashe zabongereye ubushobozi.
Ikinyamakuru Inzira.rw ubwo cyaganiraga na bamwe mu bacuruzi bafashe inguzanyo muri Sacco Imbanzamihigo Musasa, bashimangiye ko kwegerezwa iki kigo cy’imari byatanze umusaruro kuri bo kuko babaye abacuruzi b’umwuga.
Nyirahabineza Bernadette, ni umucuruzi muri santere ya Buruseri avuga kuba mu murenge wabo harageze Sacco Imbanzamihigo Musasa, byabafashije kugira intambwe batera mu iterambere.
Ati “Inguzanyo ya mbere nayifashe muri 2019 ingana n’ibihumbi 800 Frw, icyo gihe nacuruzaga resitora nyuma nza kubivamo njya mu bucuruzi, muri 2023 nibwo nafashe indi nguzanyo ya miliyoni 5 Frw yo kwagura ubucuruzi bwanjye, ubu ndacuruza by’umwuga bitandukanye na mbere kuko ibicuruzwa byari bike.”
Akomeza agira ati “Kuba naravuye kuri resitora iciriritse nkaba ngeze kuri boutique ifatika mbikesha inguzanyo nagiye mpabwa na Sacco Imbanzamihigo Musasa. Mbonereho mbwire abantu bagitinya kugana Sacco Imbanzamihigo Musasa ko bakitinyuka.”
Ntihinyurwa Pascal, nawe ni umucuruzi muri santere ya Buruseri avuga ko imibereho yahindutse kuva Sacco Imbanzamihigo Musasa yatangira gukorera mu uyu Murenge wa Musasa.
Ati “Nafashe inguzanyo muri sacco Imbanzamihigo inshuro eshatu, inguzanyo ya mbere nafashe yari Miliyoni 1 Frw nyishora mu bucuruzi burunguka mbasha kuyishyura ndetse mbonamo n’inyungu nguramo ubutaka. Ntarakorana na Sacco igishoro cyari gike, ubona ko ibintu bitameze neza.”
“Uwashoboye kwitinyuka wese muri uyu murenge wa Musasa sacco ifite aho yamugejeje. Abataragana Sacco ni bayegere mu bushobozi buke bafite izagira aho ibakura naho ibageza.”
Nyiransabimana Claudine acuruza alimentation, we avuga ko yatangiye abitsa amafaranga muri sacco nyuma aza gufata inguzanyo yo gushora mu bucuruzi kugira ngo bwaguke ndetse amaze kubyera kuri byinshi.
Ati “Tugana sacco tuguzamo amafaranga adufasha kongera ibicuruzwa byacu, inshuro ya mbere twagujije Miliyoni 1 Frw turongera tuguza Miliyoni 2 frw, yose tuyashora mu bucuruzi ubu aho tugeze tubikesha sacco.”
Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abanyamusasa kugana Sacco kuko iyo uri mu bukene utari wajya muri Sacco nta kintu wigezaho ariko iyo umaze kwegera Sacco ukamenya ibyiza byayo ukaguzamo amafaranga ukayakoresha arunguka ukabona umusaruro.”
Umucungamutungo wa Sacco Imbanzamihigo Musasa, Mugisha Josué avuga ko Sacco yaje ije guteza imbere abaturage no kuborohereza kugera kuri serivise z’imari.
Ati “Sacco Imbanzamihigo Musasa yatangiye ifite ishami rimwe ariko ubu yaragutse ifite irindi shami mu kagari ka Gisiza, kwagura Sacco byakozwe kugira ngo umuturage yegerezwe serivise z’imari abashe kwiteze imbere.”
Yongeraho ati “Nk’uko sacco zegereye abaturage by’umwihariko ba bandi batagerwagaho na serivise za banki, niyo mpamvu bose tubashishikariza ngo baze batugane atari ukwizigamira gusa ahubwo baze tubahe n’inguzanyo kugirango babashe kwiteza imbere.”
“Mbere twakoreshaga intoki ndetse n’amafishi ariko ubu turakoresha ikoranabuhanga rituma serivise zihuta, nta muntu ukwiye kugira impungenge z’uko ashobora gukerezwa mu gihe yasabye inguzanyo.”
Sacco Imbanzamihigo Musasa yatangiranye abanyamuryango 50, kuri ubu barenga ibihumbi 7, muri bo abagore barenga ibihumbi bitatu.
Sacco Imbanzamihigo Musasa ifite umwihariko wo kwakira ubwizigame bw’abana, aho bizigamira bagahabwa inyungu na sacco biciye muri gahunda yitwa (saving children) ireba abana kuva k’uvutse kugera ku myaka 16. Ndetse ubu bakaba bafite abana basaga 160 bizigamira biciye muri iyi gahunda.
Sacco Imbanzamihigo Musasa ifite ubwizigame busanga Miliyoni 317 Frw ni mu gihe inguzanyo yatanzwe ku banyamuryango irenga Miliyoni 200 Frw.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW