Bamwe mu banyamuryango ba sacco Ibakwe rya Boneza mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro bashimangira ko bakabije inzozi zabo babikesha inguzanyo bahawe ndetse barakataje mu kwiteza imbere n’igihugu.
Abaganiriye na INZIRA.RW bavuga ko kuva sacco Ibakwe rya Boneza yabegerezwa hari impinduka zagaragaye mu iterambere ryabo.
Nzabahimana Innocent umaze imyaka irenga 10 akorana na Sacco Ibakwe rya Boneza, akanakora umwuga w’ubumotari yemeza ko gukorana n’ikigo cy’ imari byatumye atunga moto ye.
Ati “Nafashe inguzanyo ya mbere muri Sacco Ibakwe rya Boneza ingana n’ibihumbi 500 frw, ngura isambu nyibyaza umusaruro. Nyuma yaho naje gufata inguzanyo yo kugura moto ubu ntwara abagenzi nkabona amafaranga yo kubeshaho umuryango kandi nkazamuka mu bukungu.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi wa none ntunze umuryango wanjye kandi abana mbarihira amashuri nta kibazo. Bimwe mu byatumye ngana sacco nuko hari igihe umuntu yishakaho amafaranga akayabura kandi hari icyo yifuza gukora, ibyo byatuma mfata umwanzuro wo kugana sacco kugira ngo nkore niteze imbere.”
Bamwe mu barimu nabo ntibatanzwe mu kugana ibigo by’imari, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Mfitumuremyi Joseph ni umwe mu barezi bo mu murenge wa Boneza, avuga ko Sacco yamufashije byinshi birimo no kwiga kaminuza.
Ati “Natangiye mpemberwa A2, nzakugira igitekerezo cyo kwiga kaminuza ariko ntahandi mfite ho gukura amafaranga y’ishuri, mfata umwanzuro wo kugana Sacco ibakwe rya Boneza impa inguzanyo. Ubu narangije kwiga mbifashijwemo na Sacco Ibakwe rya Boneza.”
Mfitumuremyi agaragaza ko kuri ubu yaguze ikibanza cyo guturamo ku mudugudu ndetse n’inzu yubatse muri icyo kibanza ni inguzanyo yafashe muri sacco Ibakwe rya Boneza.
Umucungamutungo wa sacco Ibakwe rya Boneza, Uwarozari Agnes yashimiye abanyamuryango bakorana na Sacco Ibwakwe rya Boneza kuko ari abafatanyabikorwa beza.
Ati “Ndashimira abanyamuryango ba Sacco Ibakwe rya Boneza bitabira kubitsa no kuguza ariko by’umwihariko ndabashishikariza kuza kubitsa bagakura amafaranga mu ngo zabo, bakaza no gufata inguzanyo kugira ngo bakore biteze imbere. Imishinga yose baba bakora tuzabafasha tubahe inguzanyo bakore biteze imbere cyane cyane urubyiruko n’abagore.”
“Ndashishikariza abaturage bo muri Boneza kwitabira kugana Sacco ibakwe rya Boneza kuko natwe twiteguye kubakira tugakorana, maze tukazamurana mu rugendo rwo kwiteza imbere.”
Sacco Ibakwe rya Boneza yatangiranye abanyamuryango 125 mu mwaka wa 2009, umubare ugenda wiyongera uko imyaka ishize indi igataha muri 2024 bageze ku bihumbi 6,949. Ni mugihe kandi yatangiriye ku mugabaneshingiro ungana n’ibihumbi 5000 Frw ariko ubu umugabaneshingiro ungana n’ibihumbi 8000 Frw kuri buri munyamuryango.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW