Bamwe mu banyamuryango ba sacco Dufitumurava Mushubati bashimangira ko yababereye inzira yo gukora umurimo unoze ndetse ibafasha kwagura imishinga yabo.
Aba banyamuryango bavuga ko inguzanyo bahawe na sacco zabafashije kwagura ibikorwa byayo kandi barakataje mu rugendo rw’terambere.
Mporanimana Jean Bosco ni umucuruzi w’inzoga akaba yaratangiranye na sacco Dufitumurava Mushubati, kuva icyo gihe aracyabitsa muri sacco.
Ati “Nafashe inguzanyo ya mbere ingana na miliyoni 1 Frw, nyakoresha mu kugemura ibirirwa ku mashuri, umwaka urangiye bampa indi nguzanyo ya miliyoni 2 frw nongera ku yo narimfite ntangira ubucuruzi bw’ibinyobwa by’inzoga za Bralirwa.”
Yakomeje agira ati “Inguzanyo nafashe muri sacco nayishoye mu bucuruzi bw’inzoga ndazicuruza zirunguka bituma mbasha kugera ku gice cya depot cy’inzoga. Sacco Dufitumurava Mushubati icyiza cyayo ntabwo itugora mu gihe cyo kuduha inguzanyo bityo gutinguka kuyigana biba byoroshye. Gusa bibaye byiza inguzanyo zitangwa na za sacco zakongerwa kugira ngo niba umuntu akeneye inguzanyo iri hejuru ayibone hafi ye.”
Mukandengero Genelse ni umucuruzi wa boutique, akaba amaze imyaka irenga 7 akorana na sacco Dufitumurava Mushubati avuga ko yatangiriye ku nguzanyo y’ibihumbi 150 akaba ageze kuri Miliyoni 2 frw.
Ati “Natangiye nshuruza amafaranga amake, ntagirira ku nguzanyo y’ibihumbi 150 frw kajya nishyura neza bigatuma sacco ingirira icyizere bampa inguzanyo yisumbuyeho, ubu ngeze kuri Miliyoni 2 frw, ayo mafaranga yose nagiye nyashora mu bucuruzi bwa boutique agenda yunguka ku buryo yangiriye akamaro.”
“Natangiye mba mubukode ariko ubu mba mu nzu yanjye niyubakiye nyikesha Sacco Dufitumurava Mushubati, ndakangurira abagore bo mu murenge wacu wa Mushubati kugana Sacco kugira ngo nabo biteze imbere bave mu bukene.”
Bunani Godfrey ni umunyaryango wa sacco Dufitumurava Mushubati akaba akora akazi ko guhugura abaturage mu ikoranabuhanga mu murenge wa Mushubati, avuga ko inguzanyo yafashe muri sacco yamufashije kugura ibikoresho.
Ati “Nagujije miliyoni 1 frw nyikoresha nguramo ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na printer kugira ngo bimfashe mu gukora akazi neza kandi vuba, ubu nkora akazi neza kuko mfite ibikoresho bikenerwa mu kazi kanjye.”
Umucungamutungo wa sacco Dufitumurava Mushubati, Niyonsenga Philippe, yavuze ko intego sacco ifite ari ugukomeza guteza imbere abanyamuryango bayo kugira ngo biteze imbere
Ati “Abanyamuryango dukorana nababwira ko gukorana na sacco atari ukubitsa gusa, bagomba no gutinyuka gufata inguzanyo kuko iyo umuntu akoresha inguzanyo akorana umwete, bityo iterambere rye rikihuta akiteza imbere. Abaturage bo mu murenge wa Mushubati turabakangurirwa kwegera sacco Dufitumurava Mushubati ikabaha inguzanyo z’ubwoko bwose butandukanye haba izo kurihira abana amashuri, kwishyura mituweli, guhinga ndetse no korora.”
Yakomeje agira ati “Abagore bashimirwa uburyo bishyura inguzanyo neza nta gukererwa, niyo mpamvu dukangurira abagore bo mu murenge wa Mushubati kugana Sacco Dufitumurava Mushubati ikabaha inguzanyo bagakora bakiteza imbere kuko bishyura neza kandi bakamenya gutegura imishinga yabo neza.”
Sacco Dufitumurava Mushubati ifite intego yo kuzamura abakora ubuhinzi n’ubworozi bo mu murenge wa Mushubati cyane ko ari hamwe mu haberanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW